
Topic: lmirimo yachu Itume abantu bahimbaza lmana.
Mt 5:13-16
[13]“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.
[14]“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.
[15]Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
[16]Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.
Tuzavuga kubintu6
1.Umunyu
2.Umuco
3.Umudugudu
4.Umusozi
5.Itabaza(itara)
6.Imirimo
Uyumunsi wa1 turavugana ku kamaro “Kumunyu”:
Umunyu ni kintu cyiza kigira umumaro mu nini mubuzima bwa muntu aha ndavuga umunyu utuye mumubiri wacu Iyo umunyu ubuze mumubiri umuntu nta buzima aba afite umunyu ni substance ou matière ituye mumuntu niwo utuma tugira ibyuya bitutubikana kumubiri ibyo byuya bisohora imyanda iba iri mumuburi wumuntu umunyu iyo washize mumuntu ntabuzima aba agifite umuntu aruma ntabyuya agira kandi kugira ibyuya bigaragaza ubuzima guhumeka kumubiri ubu kristo bwacu bumeze nkumunyu utuye mumubiri wacu umuntu utagira ubu Kristo muriwe aba ameze nkumuntu utagira umunyu wo mumubiri kuko isaha nisaha yopfa kuko ntabuzima aba afite aha ndavuga ubuzima bwa “Kiroho” rero ikindi2″ umunyu utumariye mubuzima nigihe ushirwa mubiryo turya ukaryosha ibiryo birura ndetse ukorosha ibiryo bikakaye(bikomeye)bigahinduka ibyoroshe Kandi byiza bikaririka bigatera ‘appetit’ ibyo biryo bikorohera ababifungura ikindi Umunyu uvumura ibintu birura birura nkumubirizi ex: ISOGO umunyu ibyo byose birura ubihindura uburyohe bukomeye rero umunyu ningirakamaro mubuzima bwacu twa wugereranya nubu Kristo cyangwa n’umu kristo kuko biririya itwitako turi Umunyu wisi iyo umukristo ageze mubapagani abaha ubuzima abamara ububi, uburure,gusharira, intingonya, gusebanya ndetse namakimbirane akaba urugero rwiza mubatazi lmana iwe arabarunga ababera umunyu ubarunga bakaryoha mubyo bavuga invugo zabombi bagiraga zirahinduka kuko bahuye numunyu ubarunga, ubahindura akabamara uburure bwose,gusharira nibindi rero turumunyu mwisi iyo umukristo ashize uburyohe mubantu ntakindi kiba gisigaye nukumukandagana agahinduka ubusa nkakurya umunyu Iyo waguye hasi ugakandaganwa utaba ugishizwe mumboga abantu barya uba wataye agacyiro kawo niko numukristo washize uburyohe mubantu nta kamaro aba akimariye rubanda rudakijijwe ndetse nabakijijwe kuko ntamusaruro boba bikimutezemo nkeretse gusharira icyo gihe ahinduka amahwa ahanda abandi bantu bituma ntambuto 1 wo musoromaho kuko aba yahindutse imbuto isharira cyangwa imboga zisharira zitarunze umunyu.
Ubakunda Ev Kamuhora Ntwayingabo Jacques.
Tariki 02/10/2023.