
TOPIC: HARIBIHE BIBI IMANA YEMERA KO BIKUGERAHO KUGIRANGO UZABE IGISUBIZO MUGIHE RUNAKA.
Iri somo nirya 8 Tuvuga kuri YOSEFU
Itang 45:4-5,7
[4]Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera nawe ati: “Ndi Yosefu mwene so, mwagurishije ngo njyanwe muri Egiputa.
[5]None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko naguzwe ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.
[7]Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye.
Muvandimwe nshuti yanje ibibazo byose duhura nabyo sibyo kutugirira nabi bimwe nibyo kutuzanira ibyiza namateka akomeye nubuhamya bukomeye iduteza ibibazo kugirango itugire abagabo nyabagabo cyagwa abagore bakomeye kugirango tuzagirire abandi umumaro ndetse tugire icyo tumarira abo tuvukana na bandi bantu tutazi burya hari intambara zitugeraho tukiheba tukanga abantu twibwirako aribo baziduteje cyangwa ari satani waduteje ibibazo ariko hari n’intambara lmana iduteza ubwayo ikoresheje inzira nyinshi ndetse ikemerako zitugeraho wibuke “Yobu” lmana yemereye satani ko ateza Yobu ibibazo byu buryo bwose kugirango Yobu azagere kubisubizo bikubye2 Kandi bizaheshe lzina Ry’lmana icyubahiro ndashaka kuku bwira ko ibihe byose bibi unyuramo sibyo ku kwica ahubwo nibyo kugirango izina ryayo rimenyekane kandi ibikora kugirango igihe runaka uzarengere ubuzima bwa benshi buri mukaga lmana ikugize umuyoboro w’i bisubizo ku bibazo abandi barimo rero iyerekwa ryawe akenshi rihura n’intambara z’uburyo bwinshi ariko ameherezo rizatabara imbaga nyamwinshi kugirango lmana yiheshe icyubahiro inyunze mu nzozi zawe uyumunsi nubwo zisa nizi fite intambara.
Ubakunda Ev Kamuhora jacques Ntwayingabo.
Tariiki 23/09/2023.