TOPIC: WIRINDE WE KWIBAGIRWA IBYO IMANA YAKOZE
Gutegeka2:8:11-20
[11]Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.
[12]Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo,
[13]inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye,
[14]uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,
[15]ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,
[16]ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.
[17]Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”
[18]Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe.
[19]Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka.
[20]Nk’amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu.
NB: Mwene data ibyo uzageraho byose we kwibwirako aru bwenge bwawe n’lmbaraga zawe bitumye ubigeraho ahubwo.
Wigane iyi ndahiro nziza ya Bisiraheli.
Zaburi:137:5
Yerusalemu, ninkwibagirwa, ukuboko kwanje kw’iburyo kwibagirwe gukora.
6 ururimi rwanje rufatane n’urusenge rw’akanwa kanje, Nintakwibuka.
Ubakunda EV JACQUES KAMUHORA NTWAYINGABO.