
Topic: YESU NIWE UFITE INGATA YO KUTWAKIRA IMITWARO YACU YOSE.1Petero:5.7
INTRODUCTION
Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu,aho dusangamo amagambo atandukanye tugiye kurebera hamwe.
BODY
AMAGAMBO ABONEKA MU RWANDIKO RWA MBERE RWA Petero:
Ijambo rya mbere ni intashyo.
Ijambo rya kabiri rigizwe n’agakiza,
Ijambo rya gatatu rivuga ku umuhamagaro wo kubaho mu buryo butandukanye.
Gukura mu mwuka,
Icyubahiro cyo kuba mu muryango w’abantu b’Imana,
Kuba ubuhamya mu isi yose,
Ubuzima bwo mu ngo,
Abaragwa b’umugisha n’uburyo tuyibamo,
kwihangana mu bigeragerazo,
Kuba icyitegererezo cya kristo,
Kwitanga mu bushake bw’Imana,
Inshingano zitandukanye z’abakristo,
kunezerererwa mu mibabaro,
Inshingano z’abakuru b’itorero,
Inshingano z’umukristo mu bintu bitandukanye,
Intashyo no gusezera.
Petero yandikiye itorero ashaka kuryibutsa ibi bintu bikurikira:
Petero yandikiye itorero ry’imana ko bakwiye kwikoreza Uwiteka imitwaro yabo kuko ariwe ufite ingata yo kutwikorerera imitwaro no kuturuhura.
Ikindi yashakaga kubabwira ko imibabaro ariryo somo Imana icisha mu bantu bayo kugira ngo barusheho kuyegera.
Guca mu butayu ni umugambi w’Imana ariko kubutindamo si ubushake bwayo.
Mu Guca mu mibabaro bituma dusangira icyuhiro na Kristo.
CONCLUSION
Benedata buri wese yisunge kristo niwe banze ryo kwizera Kandi niwe ufite ingata yo kutwakira imibabaro yacu.
Ijambo ry’Imana rikomeze ritwubake
Mukozi w’Imana urakoze cyane ku magambo meza y’Imana utugaburiye.Imana iguhe umugisha.
Amen amen




