TOPIC:Nubwo uguye umwuma reba iruhande rwawe hari iriba(i lehi)
iryo riba
ryitwa: ENIHAKORE:(Iriba ryu wambaje Cyagwase “Isoko ryu wambaje”)
Abac 15:18-19
[18]Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe?”
[19]Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n’ubu.
Burya akenshi lyo tuguye umwuma muburyo bwo mu mwuka lyo dutatse tukiyambaza lmana ifukura iriba ryamazi iruhande rwacu rikadusubizamo intege nimbaraga bigatuma dukomeza urugendo rwacu iryo riba sikindi n’ijambo ry’lmana Iyo turisomye twariducyitse intege dusubizwamo imbaraga iyo dusenze twari ducyitse intege dusubizwamo imbaraga reka ngusabe wongere wige kwambaza lmana nugera mubutayu wumva uguye umwuma kuko hafi yawe ihafite ibisubizo byinshi ifite gufukura iriba ryamazi ukongora ukanywa ugahaga ugasubiramo imbaraga SAMSONI yambaje lmana amaze kugwa umwuma ubwo yaramaze kwicya abifilisitiya 1000 abicyishije Akasaya kindogobe amaze kubicya agwa umwuma abonako agiye kugwa mumaboko yabanzi babo(abafilisitiya) atakambira lmana ati”Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe? Imana ifukura iriba i LEHI ryitwa “ENIHAKORE”(iriba ryu wambaje) SAMSONI aranywa yongera kugira imbaraga yongera kuba umucamanza wa Isiraheri imyaka20 Twibutse Eliya nawe amaze kwicya ingabo za bali niza ashela ahunga Yezebeli aja kwihisha mwishamba munsi y’igiti cyu murotemu(igiti gitonyanga amarirangenge yubumara) maze Eliya yisabira gupfa ubwo lmana yohereza marayika wayo arahamusanga amuha icyo kurya nicyo kunywa aramubwirango rya unywe kuko urugendo rukiri runini kandi rugukomereye iyompishi ayigendera iminsi 40 na majoro40 soma 1Abami:19:1-9
Ubakunda Ev Kamuhora jacques Ntwayingabo
Aha nehehe? Turashima Imana kuriyo huduma yabayobozi b’amatorero y’Imirenge. Ariko byakabaye byiza mukatugezaho ubuhanuzi bwa Alice, Imana ikomeze itwibuke yibuke n’amasezerano yayo kubanyamulenge.
Amen