TOPIC:
UMVA IKORASI NGUFI YAKOZE IBITANGAZA
Abac 7:18
[18]Nuko nimvuza ikondera n’abo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose z’urugerero, muvuge muti ‘Ku bw’Uwiteka na Gideyoni.’ ”
Iyi KORASI: “KUBW’UWITEKA NA GIDEYONI” yakoze igitangaza gikomeye murugerero rwa Bamidiyani uko bagendaga barwana baririmbira bati “Inkota y’uwiteka na Gideyoni” bavuza Ikondera bamenagura ibi bindi,bazunguza ibimuri niko ingabo zabamidiyani zasubiranagamo zonyine bicyana baterana inkota ingabo za Isiraheri (za Gideyoni) zibareba nuko zitsinda urugamba nta nkota zikoresheje kubera IKORASI yuzuyemo imbaraga z’lmana
Burya lmana izikoresha intwaro zinyantegenke igatsinda intwaro zarutura mwibukeko iyi KORASI ntiyarepeswe igihe kinini bayize bageze kurugamba lmana iyo ija gutsinda ntibisaba umwanya munini igikoresha gito ufite nicyo lmana ikoresha kugirango utsinde satana ariko giherekejwe no kwizera wibuke
SAMSONI
atsinda abafilisitiya yakoresheje Akasaya kindogobe kumye atoye hasi kicya abantu igihumbi araririmba nawe indi KORASI yitsinzi ati: “EREGA UMUSAYA W’INDOGOBE, IBIRUNDO N’IBIRUNDO UMUSAYA W’INDOGOBE NYWICISHIJE ABANTU IGIHUMBI.
Soma
Abac:15:15-16
Izere gusa nimba imbere yawe ufite ikibazo gikomeye igikoresho ufite nicyo uzakoresha utsinda satani igikoresho cyawe ryaba ari Jambo ry’lmana cyangwa isengesho cyangwa indirimbo wibuke Inkoni ya Mose niyo yakoresheje ibitangaza 10 imbere ya Farao reka gusuzugura igikoresho ufite icyo nicyo lmana yokoresha mukugukorera igitangaza nubyizera
Ubakunda Kamuhora Ntwayingabo Jacques