
Topic:
UZIKO AKENSHI DUHINDUKA INGARUKA ZIBYO TUGAMBIRIRA MU MUTIMA?
Daniyeli:1:8.
[8]Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.
Devp:
Waruziko ibyo Daniyeli yagambiriye mumutima we kwirinda aribyo byatumye aba umutware ukomeye mugihugu cyubunyage ari (matekwa) aba umutware ukomeye (Ministre w’intebe) burya kugambirira ibyo kwirinda mubyubu bu buzima bitugeza kurwego rukomeye umwami Dariyo yagize Daniel Ministre w’intebe muri 3 bakomeye mugihu bagenzura intara 120 ndetse Umwami atonesha Daniel gusumba abo2 ashaka kumwegurira igihugu cyose wibuke ko Daniel yaru munyagano muricyo gihugu ntiyari wabo.
Soma:Dan:6:1-5.
Ibyo byose byatewe nuko yagambiriye neza mumutima wiwe.
Ibuka Yosefu ukuntu yagambiriye mumutima wiwe kudakorana icyaha namuka Potifari nibyo bya mugejeje kurwego rukomeye rwokuba uwa2 mubwami bwa Farao ndetse yegurirwa igihugu cyose ahabwa inshingano zo kuyobora ministères nyinshi mugihugu kuri mandat imwe kandi Yosefu nawe yaru mugurano.
Soma:Itang:39:7-15.
Mwene data tangira kugambirira neza mumutima wawe wirinde gukora icyaha nkana bizakurinda byinshi bikugeze kurwego rukomeye mubyubu buzima nubuzaza icyaha cyicya akazoza kumuntu kucyirinda kukazana kuzamurwa muntera ndetse ukabasha nokuza hembwa ingororano nyinshi mu bwami bw’lmana
Hahirwa uwihanganira ibimugerageza,kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo lmana yasezeranije abayikunda. Yakobo: 1:12-13.
Ubakunda EV KAMUHORA JACQUES NTWAYINGABO.




