TOPIC:WABUZI UMUTI MWIZA MUBUZIMA?
Imig 17:22
[22]Umutima unezerewe ni umuti mwiza,Ariko umutima ubabaye umutera konda.
Reka nkurangire umuti mwiza mubuzima aho wa wusanga ni muri farumasi
(pharmacie)
yitwa
UMUNEZERO
Umutima mubi utera umuntu Konda(Kunanuka, Kuma mumagufwa)
Nshuti muvandimwe nukenera kubaho neza shaka kunezerwa ibihe byose nibwo uzabasha kubaho neza burya umunezero umuntu agiramo uruhare mukuwushaka iyo ubwiye ibitekerezo byawe ko byanga byakunda ,cyangwa gushaka nokudashaka ko bigomba kwishima biraba umutima urabyakira kuko umutima wumuntu uganira nibitekerezo byumuntu kuko umutima niryo huriro rya maranga mutima yose yamuntu rero uzuhora ubwira umutima wawe ngo ndanezerwa nubwo hariho ibitubabaza ariko ugomba kwishima uzaba uwuhaye umuti mwiza kandi dose ou Cure(urugero ryumuti unywa niwewe nyiri bwite uwutanga ukamenya urugero unyweraho ugomba gupima kumunzani ibyo ugaburira umutima wawe kumunsi ushobora kuwuhata umuti mwinshi cyangwa muke biterwa nawe umuti wumunezero wawuha UMUTIMA umunsi ukira bikakurinda kubabara nokunanuka iyo ubabaye rero uba uri kwiha umuti witwa: Umutima mubi ugomba kwishima lteka niho imibereho yawe izamera neza.
Burya Muganga mukuru wubuzima bwawe ni wewe wenyine niwewe uzi aho urwaye kandi ubabaye rero ugomba kwivura wenyine ukoresheje umuti [WUMUNEZERO] kandi kwivura wenyine ntibiguhenda ntamafaranga bigusaba uripima wenyine ukiha umuti wenyine Soma iyinkuru ukuntu Habakuki yivuye wenyine
Habakuki3:17-18 “n’aho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,bagahingira ubusa lmyelayo ‘imirima ntiyere imyaka,N’intama zigashira mu rugo n’amashyo agashira mubiraro ngo Ntaka buzako nishimana Uwiteka lmana Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanje.”
Amahitamo nayawe nimba ushaka kuma mumagufwa nokunanuka nukunywa umuti wumutima mubi bikabyara kutagira amahoro yo mumutima muri wewe.
Ubakunda EV Kamuhora Jacques Ntwayingabo