Trump uheruka gutorwa kuyobora Amerika yagize umuherwe w’inshuti ye minisitiri.
Donald Trump uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatoranyije umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk amugira minisitiri wo kunoza imikorere ya Leta, ndetse n’abandi.
Trump yavuze ko Elon Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, abaha inshingano zirimo kuvugurura inzego za Leta, no kugabanya gusesagura kwa Leta.
Aba bombi bazaba abajyanama mu biro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House), nk’uko byatangajwe na Donald Trump akoresheje urubuga rwa x.
Mbere yo guha aba bombi aka kazi, yatangaje ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News(igitangaza makuru kivuga inkuru za politiki) wahoze ari umusirikare, ari we uzaba minisitiri w’ingabo, naho John Ratcliff wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha akayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA.
Mu minsi mike ishize, Musk wagizwe minisitiri yavuze ko Leta ya Amerika igomba kugabanya nibura tiriyari 2$ kuyo ikoresha, ni hafi kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari, gusa ntiyatanze amakuru arambuye uko byakorwa.
Yavuze kandi ko hakwiye kuvaho ibigo amagana bya Leta , avuga ko byinshi muri byo hari inshingano bigonganiramo.
Hagati aho, kuva mu Cyumweru gishize ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Degecoin Musk ateza imbere, ryazamuye cyane agaciro karyo.
Si abo bonyine bwana Donald Trump yashyize muri Guverinoma kuko ku wa kabiri yasohoye amatangazo menshi ashyira mu myanya abategetsi bazakorana, barimo John Ratcliff yashize CIA, na Kristi Noem yagize ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.