Trump yagize icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabajijwe ikibazo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nawe avuga ko ibyo ataragera igihe cyo kubivugaho, ariko asezeranya ko azabigarukaho nyuma.
Hari mu kiganiro perezida Donald Trump yarimo n’abanyamakuru, aho muri icyo kiganiro cyabaye ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki ya 30/01/2025, umwe mubanyamakuru bacyitabiriye yamubajije icyo ateganya gukora ngo amahoro hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa agaruke.
Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise amusubiza ati: “Uri kumbaza ibijyanye n’u Rwanda, kandi ndabyemera ko ari ikibazo gikomeye cyane, gusa si ntekereza ko ari ngombwa ku kivugaho ubu. Tuzabivugaho nyuma.”
Uyu muyobozi uyoboye igihugu cy’igihangange ku Isi yirinze kuvuga u Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo mu Burayi bikomeje kurwotsa igitutu, aho birushinja gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gusa u Rwanda rutera utwatsi ibyo birego, hubwo rugashinja Leta ya Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ndetse kandi n’uyu mutwe wa M23 binyuze mu buyobozi bwawo, uhakana ko u Rwanda rutawutera inkunga. Uyu mutwe wakunze kugaragaza icyo urwanira ko ari ukubaho kwabo n’abantu babo bahozwa ku nkenke n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Hagataho, imirwano hagati y’uyu mutwe wa M23 n’ingabo za RDC ikomeje gufata indi ntera aho uyu mutwe wegereje gufata centre ya teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.