Trump yasinye itegeko ribuza abantu bava mu bihugu birenge 10 kutazinjira muri Amerika.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko ribuza abantu bava mu bihugu 12 kutazasubira kugira uburenganzira bwo kwinjira muri iki gihugu cya Amerika.
Iri tegeko Trump yaraye arishyizeho umukono mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2025.
Nk’uko biri, amakuru agaragaza ko ibyo bihugu ari Afghanistan, Burma, Chad, Repubulika ya demokarasi ya Congo, Guinea Equatorial, Eritrea, Hait, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yamen. RDC kuzamo, uyu mukuru w’iki gihugu cya Amerika, yagiye yumvikana cyane ayishinja kugira abantu bakoresha cyane ibiyobyabwenge no gufungwa inshuro nyinshi, bikaba biri mu mpamvu ishobora gutuma izamo.
Ibi bihugu icumi na bibiri bije byiyongera kuri Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Benezuela. Ibi birindwi byo, bisanzwe n’ubundi hari itegeko ry’iki gihugu ribuza uburenganzira abantu babituriye kuyinjiramo.
Ushobora kwibaza impamvu u Burundi buza kuri uru rutonde, igisubizo ni uko bwatangiye kurebwa nabi n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuva ubwo bwabagamo imyigaragambyo yo mu mwaka wa 2015 yanasize iguyemo abasivili batari bake.
Iyi myigaragambyo yakorwaga kumpamvu hari Abarundi benshi batari bashigikiye Peter Nkurunziza wavaga mu ishyaka rya CNDD-FDD kongera kwitoza muri manda y’ubugira gatatu.
Icyo gihe igipolisi cyo muri iki gihugu cyo kimwe n’igisirikare, bahanganye n’abakoraga iyo myigaragambyo binarangira iguyemo benshi babarirwa mu magana.
Kuva icyo gihe ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, birimo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bitangira kureba nabi iki gihugu cy’u Burundi bitangira no ku gifatira ibihano bikakaye birimo n’ibyavuzwe muri iyi nkuru ndetse kandi n’inkunga zagihaga icyo gihe zirahagarikwa.