“Tshisekedi Azagezwa mu Butabera” — Amagambo Akomeye ya Lt Col Willy Ngoma Akomeje Kuvugisha Isi
Umuvugizi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, azagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo abazwe ibyaha ashinjwa, birimo n’ibyerekeye urupfu rw’abasivili.
Aya magambo akakaye Lt Col Willy Ngoma yayatangaje ku wa Kane, tariki ya 08/01/2026, mu muhango wabereye mu mujyi wa Goma, aho ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasezeraga mu cyubahiro abasivili 22 bo mu gace ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abo basivili bavuzweho kuba barishwe n’igitero cya drone cyagabwe n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) tariki ya 02/01/ 2026.
Uyu muhango wari ugamije guha icyubahiro abaguye muri icyo gitero no kugaragaza ko urupfu rwabo rutazibagirana. Wanabaye umwanya wo gutanga ubutumwa bukomeye bwa politiki n’ubwa gisirikare. Nyuma yo gusoza ibikorwa byo gushyingura, Lt Col Willy Ngoma yafashe ijambo, ashimangira ko ibyo AFC/M23 ifata nk’ibyaha byibasiye abasivili bitazapfukiranwa.
Yagize ati: “Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azagezwa mu rukiko kubera ibi bikorwa. Tuzamufata, agezwe imbere y’ubutabera.”
Aya magambo ya Lt Col Ngoma yateje impaka n’igitutu gikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bayafata nk’ikimenyetso cy’uko intambara n’umwuka mubi wa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.
Ibi bibaye mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bikomeje kwibasira abasivili mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no gushyiraho inzira z’ubutabera zituma abashinjwa bose — yaba abo mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa abo mu nzego za Leta — babazwa inshingano zabo mu mucyo.







