• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

minebwenews by minebwenews
July 5, 2025
in Conflict & Security
0
Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

You might also like

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyambaje abandi bacanshuro kuza kuyifasha gutsinsura umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, imitwe ikomeje kujugumisha ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwa perezida Felix Tshisekedi.

Aba bacanshuro ubutegetsi bw’i Kinshasa bwiyambaje, baturutse muri Colombia, bikaba bizwi ko basanzwe bakorana na Blackwater y’Abanyamerika yo yamaze kugeze muri RDC, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo gufata imijyi ya Goma, Bukavu n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Amakuru avuga ko aba bacanshuro hamwe n’ingabo za Leta ya Congo ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 04/07/2025, bageze i Kalemi bafashijwe n’indege zabakuye i Kisangani, Kindu n’i Kinshasa.

Bakimara kugera ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemi, bahise berekeza mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru akomeza avuga ko aha i Uvira bazahategereza izindi ngabo za FARDC zikomeje kuva i Kalemi hariho n’izahavuye uyu munsi ku wa gatandatu, n’izindi zitegerejwe kuva mu bindi bice ndetse n’iz’u Burundi, maze ngo nyuma bagabe ibitero bizabafasha kongera kwigarurira imijyi minini irimo uwa Bukavu n’uwa Goma.

Ni amakuru avuga kandi ko aba bacanshuro bageze muri RDC baturutse muri Colombia, kandi ko kuhagera kwabo byagizwemo uruhare na Dean Eric Prince binyuze mu kigo cye cya Blackwater. Iki kigo gisanzwe cyarasinyanye amasezerano na Leta y’i Kinshasa kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.

Bivugwa ko aba bahoze mu gisirikare cya Colombia bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’abacanshuro, bajyanwa mu mirwano cyangwa mu kurinda abacuruzi ruharwa bibiyobyabwenge.

Aba bagiye boherezwa mu ntambara nyinshi kuva mu mwaka wa 2000. Kuko barwanye mu Burusiya, Yemen, Libiya, Somalia na Afghanistan.

Ndetse n’ubu bamwe muri abo bari muri Sudan aho bari kurwana ku ruhande rw’u mutwe wa RSF urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

RDC yongeye kwiyambaza abacanshuro mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, abo yakoreshaga bo muri Romania batsinzwe hamwe na FARDC bongera gusubizwa iwabo banyuze mu Rwanda.

M23 nyuma yo kubatsinda ikanafata umujyi wa Goma, aba bacanshuro bishyikirije Monusco (Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro), nyuma ni bwo bacuwe iwabo babanje kunyuzwa ku butaka bw’u Rwanda.

Aba banya-Colombia na bo Tshisekedi yiyambaje, amakuru avuga ko bazajya bahembwa amadorali arenga ibihumbi 15 buri kwezi, mu gihe Ingabo za Congo zo zihembwa intica ntikize.

Nyamara kandi, amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.

Tags: ColombiaKalemiTshisekediUviraYiyambaje
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?