Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyambaje abandi bacanshuro kuza kuyifasha gutsinsura umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, imitwe ikomeje kujugumisha ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwa perezida Felix Tshisekedi.
Aba bacanshuro ubutegetsi bw’i Kinshasa bwiyambaje, baturutse muri Colombia, bikaba bizwi ko basanzwe bakorana na Blackwater y’Abanyamerika yo yamaze kugeze muri RDC, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo gufata imijyi ya Goma, Bukavu n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Amakuru avuga ko aba bacanshuro hamwe n’ingabo za Leta ya Congo ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 04/07/2025, bageze i Kalemi bafashijwe n’indege zabakuye i Kisangani, Kindu n’i Kinshasa.
Bakimara kugera ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemi, bahise berekeza mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru akomeza avuga ko aha i Uvira bazahategereza izindi ngabo za FARDC zikomeje kuva i Kalemi hariho n’izahavuye uyu munsi ku wa gatandatu, n’izindi zitegerejwe kuva mu bindi bice ndetse n’iz’u Burundi, maze ngo nyuma bagabe ibitero bizabafasha kongera kwigarurira imijyi minini irimo uwa Bukavu n’uwa Goma.
Ni amakuru avuga kandi ko aba bacanshuro bageze muri RDC baturutse muri Colombia, kandi ko kuhagera kwabo byagizwemo uruhare na Dean Eric Prince binyuze mu kigo cye cya Blackwater. Iki kigo gisanzwe cyarasinyanye amasezerano na Leta y’i Kinshasa kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.
Bivugwa ko aba bahoze mu gisirikare cya Colombia bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’abacanshuro, bajyanwa mu mirwano cyangwa mu kurinda abacuruzi ruharwa bibiyobyabwenge.
Aba bagiye boherezwa mu ntambara nyinshi kuva mu mwaka wa 2000. Kuko barwanye mu Burusiya, Yemen, Libiya, Somalia na Afghanistan.
Ndetse n’ubu bamwe muri abo bari muri Sudan aho bari kurwana ku ruhande rw’u mutwe wa RSF urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
RDC yongeye kwiyambaza abacanshuro mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, abo yakoreshaga bo muri Romania batsinzwe hamwe na FARDC bongera gusubizwa iwabo banyuze mu Rwanda.
M23 nyuma yo kubatsinda ikanafata umujyi wa Goma, aba bacanshuro bishyikirije Monusco (Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro), nyuma ni bwo bacuwe iwabo babanje kunyuzwa ku butaka bw’u Rwanda.
Aba banya-Colombia na bo Tshisekedi yiyambaje, amakuru avuga ko bazajya bahembwa amadorali arenga ibihumbi 15 buri kwezi, mu gihe Ingabo za Congo zo zihembwa intica ntikize.
Nyamara kandi, amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.
