Ku itariki ya 17/05/1997, Ingabo zo mu mutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Désire Kabila zafashe umurwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni AFDL yarifite igisirikare kiyobowe na General James Kabarebe, mu gihe Laurent Désire Kabila yari abereye uwo mutwe perezida.
Ay’amateka avuga ko ku itariki ya 17/05/1997, nibwo izi nyeshamba zavanyeho ubutegetsi bwa Mubutu Sese Seko Kukungwendo Wazabanga wari utinyitse muri ibi bihugu byo muri Afrika y’iburasizuba ndetse no muri Afrika yose.
Uru rugamba rwari rwatangiriye mu misozi miremire y’Imulenge, ahanini mu bice byo muri teritware ya Uvira nyuma rukomereza Mwenga na Fizi n’ahandi muzindi Ntara, aho mu misozi rwari ruyobowe n’abasirikare bari bagwiriyemo insoresore z’Abanyamulenge, nka Colonel Alexis Rugazura n’abandi barimo Nikola Kibinda, ndetse na Gakunzi Sendoda waje gupfa ahagana mu mwaka w’ 1998, aguye Uvira, umunsi intambara ya RCD yubura.
Nk’uko byari biri uru rugamba rwatewe n’uko perezida Mobutu yari yarafashe ibyemezo bikakaye byo kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abo ni Abanyamulenge n’abavuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri icyo gihe kandi, Mobutu yari yarasezeranije Interahamwe zari zatsinzwe intambara mu Rwanda zihabwa ubutaka mu Burasirazuba bwa RDC ko azazifasha gutera u Rwanda, bagafata iki gihugu. Bwari ubushotoranyi bukomeye ku ngabo za RPF Inkotanyi zari zamaze kurubohora no guhagarika jenoside.
Ingabo z’u mutwe wa AFDL ziyobowe na Gen James Kabarebe, zarimo Abanyamulenge n’Abanyamasisi zafashe ibice bitandukanye bya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu buryo bwihuse, ariko Mobutu yari yatangaje ko adashobora kuva i Kinshasa, ahubwo ko abifashijwemo n’abakomando 3000 bo muri divisiyo ya DSP (division speciale presidentielle), umutwe wo muri Angola, Ex-Far n’Interahamwe, bazarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.
Ubwo basatiraga Kinshasa, tariki ya 13/05/1997, leta ya Congo yafashe icyemezo gisaba abaturage kuguma mu rugo guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi barabyanze, bategura imyigaragambyo yasabaga Mobutu kuva ku butegetsi kugira ngo amaraso y’abaturage atameneka.
Nk’uko umuryango wa Entraide mission wabitangaje, tariki ya 15/05/1997, abasirikare batatu bo ku rwego rwa General, Norbert Likulia Bolongo wari minisitiri w’intebe, Donatien Mahele Bokungu wari minisitiri w’ingabo na Etienne Nzimbi umuyobozi wa DSP bahuye na Mobutu, bamumenyesha ko nta bushobozi buhari bwo kurinda Kinshasa, bamusaba kuva ku butegetsi atagoranye.
Tariki ya 16/05/1997, Mobutu n’umuryango we wari uherekejwe n’imodoka nyinshi zarimo amakamyo yari atwaye abasirikare ba DSP, berekeje ku k’ibuga cy’indege cya N’Djili kiri i Kinshasa, burira indege, bajya iwabo mu mujyi wa Gbodolite uherereye mu Ntara ya Nord Ubangi.
Tariki ya 17/05/1997, General James Kabarebe n’abarwanyi be binjiye mu mujyi wa Kinshasa, bakirizwa impundu n’abaturage bari bararambiwe ubutegetsi bwa Mobutu bwari bumaze imyaka irenga 30. Mubutu we yahise ava i Gbodolite, ahungira muri Togo.
Ubutumwa bwa mashusho bwafashwe icyo gihe bufashwe n’ibiro ntara makuru Associated Press bw’umvikanamo amajwi y’abaturage bavuga bati: “Ukwibohora, ukwibohora.’ abandi bati: “Mobutu ni umwicanyi, afata ku ngufu, ni numusahuzi.”
Nyuma yiyi nsinzi, Laurent Désire Kabila yabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Gen James Kabarebe we yabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu.
MCN.