Twagarutse ku mateka y’umusirikare uzwi kuba ari indwanyi ikaze i Mulenge no muri RDC hose muri rusange.
Ni Colonel Charles Sematama, umusirikare wahoze ayoboye regima 3411 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakoreraga i Kitchanga muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nyuma yaho aza kwitandukanya n’iki gisirikare cya FARDC yifatanya na Twirwaneho mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa kabiri umwaka w’ 2021 ni bwo Col Sematama wamenyekanye ku izina “ry’Intarebatinya” yitandukanyije na FARDC, maze yifatanya n’Abanyamulenge barimo bicwa na Maï-Maï ku kagambane ka FARDC.
Akimara kwitandukanya n’ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), yabwiye itangaza makuru ko yitandukanyije nazo, ku mpamvu z’uko izo ngabo zikorana byahafi n’interahamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Maï-Maï, kandi ko zikoresha iyo mitwe mu kwica Abanyamulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni mu gihe guhera mu 2017 kugeza ubwo Charles Sematama yavaga muri FARDC, Abanyamulenge bagabwagaho ibitero bikaze, ibyanasize benshi muri bo bahungiye mu makambi y’impunzi, muri Tanzania, Uganda, Burundi, Rwanda na Kenya.
Ndetse kandi abandi benshi baricwa, n’inka zabo zibarirwa mu bihumbi birenga amagana ziranyagwa n’imihana yabo imyinshi irasenyuka, nk’imihana yo mu Marango ya Minembwe, Mibunda, i Cyohagati, Rurambo, i Ndondo ya Bijombo no mu Bibogobogo.
Col Charles Sematama akigera i Mulenge yahise yifatanya na Col.Michel Rukunda wamenyekanye nka Makanika, we w’itandukanyije na FARDC mu kwezi kwa mbere 2020.
Makanika ni we Twirwaneho yahaye kuyobora ibikorwa byose bijanye no kwirwanaho, bityo Charles Sematama nawe akihagera yahise ahabwa ku mwungiriza.
Kimwecyo, icyo gihe benshi mu basirikare ba FARDC bagaye imikorere yayo bahitamo kwitandukanya nayo; abataragiye muri M23 bahisemo kuja muri Twirwaneho, nk’aba major Mico, Masomo, n’abandi kimwe kandi nka Colonel Byinshi na mugenzi we Col Ndabagaza bagiye muri M23.
Charles Sematama ninde?
Uyu musirikare ukaze wamaze kubona “Carte” imwemerera kwitwa “intwari y’i Mulenge,” yavukiye ahitwa Mukarumyo, aha ni Mucyohagati mu bice byo muri Kamombo muri teritware ya Fizi.
Yinjiye igisirikare mu 1994, akaba yarakoreye amafunzo ahitwa i Gashora mu Rwanda.
Ni umugabo wahoranye umuco wo gutabara, kuko icyo gihe yari yinjiye igisirikare cy’inkotanyi kugira ngo afatanye nazo gukomeza kurengera Abatutsi bari baheruka gukorerwa jenocide n’interahamwe.
Ibigwi bya Col.Charles Sematama:
Col. Charles Sematama ari mu basirikare bambutse mu cyahoze cyitwa Zaïre mbere, kuko yaje mu basirikare 34 bari bayobowe na Col.Alexis Rugazura wari wungirijwe na Gakunzi Sendoda. Uyu Gakunzi yaje kwitaba Imana mu 1998 mu ntambara yavutsemo RCD, aho bari bahanganye n’ingabo za Laurent Desire Kabila.
Nta gushidikanya, Charles Sematama wari umusore ukiri muto icyo gihe, yari ababajwe n’Abanyamulenge barimo bicwa mu 1996.
Ikindi n’uko muri uwo mwaka w’ 1996 yari mu basirikare 12 batabaye Abanyamulenge bo mu Bibogobogo barimo bicwa na Maï-Maï n’interahamwe.
Nyuma y’aho yaje gutoranywa ajanwa mu basirikare barinda Nikola Kibinda wayoboraga operasiyo muri AFDL mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nyuma yuko operasiyo Nikola yayoboye muri Uvira, Mwenga na Fizi ifashe igice kinini ariko Nikola we agwa muri iyo ntambara; ingabo ze zaje gukomeza operasiyo zigera i Lubumbashi, na Sematama yarimo.
Nanone kandi Sematama yaje kwizerwa yoherezwa muri Beni na Butembo gutabara abaturage barimo bicwa bazira ubwoko bwabo Abahema.
Ibyaje gukurikiraho, Sematama yaje kwifatanya na CENDP ya General Laurent Nkunda. Gusa, yaje kuyivamo nyuma y’uko Nkunda afashwe agafungwa mu 2009 icyo gihe yiyunze mu ngabo za FARDC.
Kuri ubu, Charles Sematama ni umuyobozi ukomeye, yungirije Col.Makanika muri Twirwaneho.Yifatanyije n’abaturage ba Banyamulenge kwirwanaho kuko bagiye bicwa cyane kandi ahanini bakicwa n’ingabo za leta ya Kinshasa.