• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Twirwaneho ikubise ahababaza ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero ku Banyamulenge.

minebwenews by minebwenews
April 7, 2025
in Conflict & Security
0
Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!
145
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Twirwaneho ikubise ahababaza ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero ku Banyamulenge.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/04/2025, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryazindutse rigaba ibitero ku Banyamulenge, maze Twirwaneho irwanirira aba Banyamulenge iri kubita ahababaza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru Menembwe Capital News yamenye ni uko ibitero byagabwe neza ahitwa kwa Magara, kandi ko byagabwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo.

Aha kwa Magara ni mu ntera ngufi uvuye mu Rugera, ubariranyije ni mu birometero 5 uvuye muri centre ya Gakangala.

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’aho Twirwaneho itabaye Abanyamulenge bagabweho icyo gitero kwa Magara, yavugutiye umuti ririya huriro ry’ingabo za Congo irarikubitagura riza hungira ahitwa kwa Ronderi ni mu bice by’i Byalele imbere yo kuri Muliza.

Aya makuru agasobanura ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryahuye n’agasenyaguro gakomeye, kuko abenshi muriryo bapfiriye muri iki gice cyo kwa Magara.

Ndetse kandi naha kwa Ronderi izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zahungiye, Twirwaneho yakomeje kuzotsaho umuriro w’imbunda zayo.

Tubibutsa ko ibi bice biri kuberamo imirwano biri hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko ruherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe. Akaba ari mu bice bigana mu Rugezi.

Ni mu gihe iri huriro ryagabye ibitero riturutse i Nyamulombwe, aho naho ryahageze mu mpera zakiriya cyumweru gishize.

Icyo gihe amakuru yavugaga ko icyo gitero cyaturutse mu Kabanju ho mu Lelenge mu mashyamba yo muri teritware ya Fizi.

Tags: ByaleleIbabazaIhuriro ry'ingabo za CongoTwirwaneho
Share58Tweet36Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Twirweneho Hits Back at Congolese Army After attacking Banyamulenge

Twirweneho Hits Back at Congolese Army After attacking Banyamulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?