Twirwaneho iraburira ku bitero byegereje ku Banyamulenge bivugwa ko byateguwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR
Umutwe wiyita uwirwanaho wa MRDP–Twirwaneho watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’izamuka rikabije ry’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gutegurwa mu buryo bukanganye, bigamije kwibasira abaturage b’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bikorwa bivugwa ko bihuza ingabo z’u Burundi (FDNB), iza Leta ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohotse tariki ya 24/01/2026, uyu mutwe wagaragaje impungenge zikomeye ku cyo wasobanuye nk’izamuka ryihutirwa kandi rikomeye ry’ibikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Fizi, Itombwe na Uvira, aho Minembwe ivugwa nk’intego nyamukuru y’igitero kiri gutegurwa.
Nk’uko MRDP–Twirwaneho ibitangaza, ingabo z’u Burundi zamaze kwimurirwa ku butaka bwa Congo, aho zikora ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za FARDC, mu rwego rwo gutegura ibitero bigenewe kugabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Uyu mutwe uvuga ko ufite amakuru yizewe agaragaza ko ingabo za FDNB zoherejwe ku bwinshi mu gice cya Mutambala, by’umwihariko mu duce twa Kichula, Itota na Kananda, aho bivugwa ko ari ho hateganyirizwa gutangirira ibikorwa bya gisirikare byerekeza mu Minembwe.
MRDP–Twirwaneho ivuga ko iyi myiteguro ya gisirikare ihungabanya bikomeye umutekano w’abaturage b’abasivili, ikayifata nk’igice cya gahunda igamije kwirukana ku ngufu Abanyamulenge mu misozi miremire bakomokamo, no kubambura ubutaka bwabo.
Iri zamuka ry’umutekano muke rije rikurikira isubira inyuma ry’ingabo za AFC/M23 mu mujyi wa Uvira, aho MRDP–Twirwaneho ivuga ko iryo subira inyuma ryari rishingiye ku masezerano yo kohereza ingabo zitabogamye zagombaga gucunga umutekano w’ako gace. Uyu mutwe uvuga ko ayo masezerano atubahirijwe, bigateza icyuho cy’umutekano cyahise cyinjirwamo n’ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo.
Byongeye kandi, MRDP–Twirwaneho ishinja ingabo z’u Burundi kwinjira muri Congo zinyuze ku mupaka wa Gatumba, zikoresheje imyambaro ya gisirikare ya FARDC, mu rwego rwo guhisha uruhare rwazo muri ibyo bikorwa.
Nk’uko byatangajwe, tariki ya 23/01/ 2026, ingabo zifatanyije zagabye ibitero byo ku butaka mu bice bya Rugezi na Mukoko. Uyu mutwe unashinja FARDC kurasa ibisasu bya drone mu bice bituwe n’abaturage, aho igitero cyagabwe ku wa Gatanu nimugoroba mu gace ka Gakenke cyakomerekeje abasivili bane, kikarushaho gukaza ibibazo by’ubutabazi byari bisanzwe bikomeye.
Agira ati: “Ibi bitero bigabwa mu bice bituwe n’abaturage ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara,” Koloneli Kamasa Ndakize Welcome, umuvugizi wa MRDP–Twirwaneho, yihanangirije amahanga, ashimangira ko ingaruka ku basivili—zirimo kwicwa, gukomereka no kwimurwa ku ngufu—zikomeje kwiyongera.
MRDP–Twirwaneho yamaganye byivuye inyuma ibyo yise “ubugizi bwa nabi bwateguwe ku bufatanye”, itangaza ko ifata Leta y’u Burundi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abaryozwa igitero cyose cyagabwa mu Minembwe, ndetse n’ingaruka zose zishobora kugera ku baturage b’abasivili.
Uyu mutwe wanenze kandi guceceka kw’abafatanyabikorwa b’akarere n’ab’isi yose mu kubungabunga amahoro, ubashinja kurebera ihohoterwa rikorerwa abasivili, irimburwa n’isahurwa ry’amazu y’Abanyamulenge, insengero n’ibikorwaremezo by’imiryango itari iya Leta, cyane cyane mu mujyi wa Uvira.
Mu gusoza itangazo ryawo, MRDP–Twirwaneho yemeje ko yiyemeje kurengera Abanyamulenge n’imitungo yabo, ishimangira ko ihagaze ishikamye mu guhangana n’icyo yita ikibazo gihungabanya kubaho kwabo nk’ubwoko n’abaturage.






