Twirwaneho iravugwaho kugira uruhare mu mpinduka zikomeje kugaragara mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ni amakuru abaturage baturiye ibice bya Minembwe bahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, avuga ko “umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wazamutse ku kigero gishimishije,” nyuma yuko Twirwaneho ikanguriye abaturage ba Minembwe guhinga kugira ngo barwanye inzara.
Nyuma y’intambara zayogoje akarere ki Mulenge, Abanyamulenge bakicwa ndetse bakanyagwa n’Inka zabo, i Mihana igasenyuka ya Mibunda, i Cyohagati, mu Marango n’ahandi, Twirwaneho yaratabaye igerageza gukora iyo bwakabaga ihagarika ibitero bimwe na bimwe, byagabwaga mu Banyamulenge bikozwe n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï, FDLR n’imitwe y’itwaje imbunda ikomoka mu Gihugu cy’u Burundi.
Binavugwa kandi ko biriya bitero bya gabwaga ku Banyamulenge Maï Maï yabigabaga, ifashijwe n’Ingabo za FARDC zo muri brigade ya 12, igihe yari yobowe na Gen Dieudonne Muhima.
Nyuma y’ibi, Twirwaneho imaze guhaguruka kurwanira imiryango yabo, ibintu byahise byongera kuja muburyo, maze ikangurira abaturage baturiye ibyo bice, guhinga cyane, kugira ngo barwanye ubukene n’inzara. Baragira Inka zike zitanyazwe na Maï Maï, kandi barahinga cyane.
Nk’uko ay’amakuru yatanzwe kuri Minembwe Capital News, ahamya neza ko “umusaruro kuri ubu wiyongereyeho, kandi ko inzara yagabanutse bitakimeze nko mu myaka itanu ishize, ndetse kandi ko n’Inka zitangiye kororoka.”
Sibyo byonyine Twirwaneho yakoze, kuko yakanguriye kandi abaturage gukora amabarabara(imihanda), kuri ubu buri munsi wo ku wa Gatandatu, hakorwa umuganda wo guhinga imihanda.
Aho ndetse kuri ubu hari umuhanda wa Runundu -Kabingo, ugaragara neza, ndetse n’uwa Centre Madegu-Kiziba, ugana ku k’ibuga cy’indege.
Ikindi cyavuzwe, n’uko kuri ubu hari aho abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagera mu gihe bahoraga bahatinya, mbere y’uko Twirwaneho imaze kugira ibice yirukanamo Maï Maï.
Kuri ubu Abanyamulenge baragera mu Rulenge, i Bumba, Musika n’ahandi ndetse bakaba boharagirira n’Inka zabo.
Ibi byatumye abaturage bashimira Twirwaneho kandi bayisabira ku Mana kugira ngo ikomeze ibahe ubutsinzi bw’ibihe byose.
Bati: “Harakabeho Twirwaneho yaje ari ngoboka.”
MCN.