Twirwaneho iri gukora ibikorwa bihanitse byo gufasha abaturage ba Minembwe.
Ikiraro cyari cyarasenyutse cya Rwiko, gifasha abaturage kwa mbuka bo mu bice byo mu Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Twirwaneho iri kucyubaka mu rwego rwo kugoboka abaturage baturiye ibyo bice, ninyuma yuko cyari cyarangiritse bikomeye.
Ni ikiraro gisanzwe gihuza umuhana wa Muliza na Gakangala.
Mu minsi mike ishize nibwo Twirwaneho yatangiye iki gikorwa cyo gusana iki kiraro cya Rwiko; ibi bikorwa byo kugikora bundi bushya bikaba bihagarariwe n’uwitwa Charles Gikwerere washyizweho n’ubuyobozi bwa Twirwaneho.
Mu kubaka iki kiraro bakoresha ubuhanga bwo mu giturage, ni mu gihe bakoresha ibiti n’imisumari ndetse ahandi bagakoresha imigozi mukuboha byabiti, ariko ibiti bakoresha n’ibiti binini kandi ibizwiho gukomera.
Mu butumwa bw’amashusho bwahawe MCN bugaragaza ibiti binini byo mu bwoko bw’inturusi n’ibindi bizwiho kuramba byo mu mashyamba ari mu nkengero za Minembwe.
Mu busanzwe, Twirwaneho izwiho gufasha abaturage ba Minembwe n’i Mulenge hose muri rusange. Ibafasha mu buryo bwo kubarwanirira no mu bundi buryo bwo kubafasha mu bikorwa by’iterambere.
Hari n’Abanyamulenge bamwe bafata Twirwaneho nk’imboni y’ijisho, ni mu gihe igirira abaturage baturiye ibyo bice byo mu misozi miremire y’Imulenge akamaro kenshi kandi mu buryo bwinshi, by’umwihariko mu kubarindira umutekano.
Iki kiraro cya Rwiko, Twirwaneho yacyubatse nyuma y’uko abaturage batari bakicyambuka ruriya ruzi, ibyatumye ubuyobozi bwa Twirwaneho bu bagirira impuhwe.
Nyamara sicyo kiraro cyonyine Twirwaneho yubatse kuko no mu mezi ashize, Twirwaneho yagiriye neza abaturage ba Runundu ibubakira imihanda ibahuza n’indi mihana, hari nk’umuhanda yubatse uhuza uyu muhana wa Runundu na Kabingo ndetse na Kiziba.
Ariko nubwo Twirwaneho ikora ibyo bikorwa byindashikirwa, nta bufasha irabona.
Uwahaye MCN aya makuru, akaba ari mubari kubaka iki kiraro, yagize ati: “Turanifuza ko twabona ubufasha kugira ngo kirangire, kandi urabona ko tugeze kure.”
Yakomeje agira ati: “Urabona ko ari ikiraro cyubakanye ubuhanga bw’imuhira kandi buhendutse. Ariko byenda tubonye ubufasha twokora ibirenze.”