Itsinda rya Twirwanaho, kumunsi w’ejo hashize bari bakajije umutekano, muburyo bisa n’Ingabo za Amerika zirwanira Kubutaka.
Yateguwe na Bruce Bahanda, kw’itariki 29.05.2023, saa 3:00pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 28.05.2023, abakirisitu ba Minembwe mwitorero rya 8ème CEPAC, bakoreye umukutano mugace ka Rutigita ho mumajy’Epfo ya Komine Minembwe.
Rutigita abaturage baho bari barahunze Muntambara za Maï Maï Bishambuke igihe basenyaga akarere kagize imihana ya Malango, gusa kurubu bongeye kugaruka nimugihe havugwa agahenge kamahoro, itsinda rya Twirwanaho rikaba rifite uruhare runini kugira akarere kagarukemo amahoro.
Mugihe abakirisitu ba Minembwe bo Mwitorero rya 8ème CEPAC, bari mugiterane cya Pentecôte, bivugwako abaturage b’Irwanaho bo mwitsinda rigize Twirwaneho, iyobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika, wungirijwe na Colonel Charles Sematama, bagaragaje ubuhanga mugukaza kurinda umutekano muribi bicye bya Rutigita, aho bivugwa ko bari bameze nkingabo za Amerika zirwanira Kubutaka.
Aba basore bari bambaye uniform (impuzakano), zirimo amabara yikigina nahasa nigitare.
Rutigita ikaba yarizengurutswe naba basore b’Irwanaho bo mwitsinda rya Twirwanaho, aho barimo bipanga basa nabantu biteguye ikintu cose gitunguranye yewe kabone niyo barikuza ngo ntawari kubavana aho baribahagaze nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Rutigita.
Ikindi nuko bari bakoze amatsinda atatu rimwe ryari hakurya ya Rutigita aho bita Mukane ureba u Rulenge rwose, bivuze ko bari bitegeye u Rulenge, aha akaba ariryo rembo rivamo Maï Maï Bishambuke.
Irindi tsinda ryari Kwa Kajene, abandi bari munkengero za Rutigita uturuka Irembo rigana mu Minembwe Centre.
Abagize Twirwaneho bari bakajije umutekano, kandi bahagaze nkamatsinda agize ingabo za Amerika zirwanira Kubutaka.
Muruyu mukutano wabereye mu Rutigita wa 8ème CEPAC, ngo habaye umunezero mwinshi nimugihe bari buzuye mpwemu wera usa nuwamanukiye Intumwa igihe cya Pentecôte ahagana mumwaka wa 45, nyuma yimyaka 15 Yesu agiye mwinjuru.