Twirwaneho n’Ingabo z’u Burundi bakozanyijeho.
Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Twirwaneho barwanye byakanya gato mu bice biherereye hafi na centre ya Mikenke muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, izi ngabo z’u Burundi ziyabangira ingata.
Iyi mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025, imara umwanya muto nk’uwo guhumbya no guhumura.
Umutangabuhamya yavuze ko Ingabo z’u Burundi zahuriye ahantu n’uyu mutwe wa Twirwaneho mu gice cya Mikenke werekeza mu Rwitsankuku, niko guhita impande zombi zambikana, ariko Twirwaneho yirukana kubi uru ruhande barwanye.
Yagize ati: “Twirwaneho yari mukazi izaguhura n’ingabo z’u Burundi bararwana, maze izi ngabo z’u Burundi zikizwa n’amaguru zihungira mu bihuru.”
Uguturika kw’intwaro kuri iryo hangana ryabereye muri utwo duce, ntabwo ryari rikanganye nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Kimwecyo abari mu Mikenke centre no mu nkengero zayo, bumvise ibiturika, bamwe muri bo berekeza ku dusozi twirengeyeho(ututango) kugira ngo bamenye iyo ayo masasu avugira.
Gusa byaje kurangira ingabo z’u Burundi zihunze.
Iyi mirwano ibaye mu gihe muri iki gice cya Mikenke hagize igihe hari agahenge, kuko imirwano iheruka kuhabera hagati mu kwezi gushize kwa gatandatu.
Si mu Mikenke gusa hari agahenge ka mahoro, no mu Minembwe, Rugezi no mu bindi bice bigenzurwa n’uy’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 nka Kamombo n’ahandi.
Ingabo z’u Burundi zarwanye n’uyu mutwe wa Twirwaneho, ziri muri iki gihugu cya RDC kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2022. Hari nyuma y’aho igihugu cyazo kigiranye amasezerano n’icya RDC yo mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2022.