Abaturage bo mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bi bumbiye mu cyiswe Twirwaneho, basohoye itangazo rimenyesha ko igisirikare cy’u Burundi, kiri mu mugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Itangazo bashize hanze ririho umukono w’umuvugizi wa Twirwaneho, Ndakize Kamasa Welcome, bakaba barisohoye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29/01/2024.
Ir’i tangazo rya maganye ku mugaragaro ibikorwa bibuza uburenganzira bw’Abanyekongo ahanini bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho batahwemye guhohoterwa, bicwa bahutazwa n’inyeshamba z’itandukanye kandi zikorana bya hafi na leta ya Kinshasa.
Mur’iritangazo ritari rigufi rya Twirwaneho, rivuga ko bafite amakuru ahagije bahawe n’umusirikare w’u Burundi kandi ufite ipeti ryo hejuru, abahishurira ko igisirikare cy’u Burundi kiri gutegura ibitero byo kwica Abaturage ba RDC ba Banyamulenge.
N’itangazo rikomeza rivuga ko umusirikare w’u Burundi wabaga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ko aheruka guhamgazwa i Bujumbura kugira ahabwe amabwiriza y’uko azagaba ibyo bitero.
Bagize bati: “Umusirikare wo hejuru mu ngabo z’u Burundi, yahamagajwe i Bujumbura ngo yakire amabwiriza ya nyuma arebana n’ibikorwa bya gisirikare byo kwibasira Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge hagamijwe kubatsemba ngo bashireho.”
Itangazo risoza rivuga ko imigambi yose irimo gucurwa na leta y’u Burundi, ikubiye mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi yasezeranye n’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uheruka gutangaza ko azakuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Bruce Bahanda.