Twirwaneho yagize icyo ivuga ku Burundi na FDLR.
Umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Freddy Kaniki Rukema, ukaba ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, watangaje ko hari abarwanyi ba FDLR batorejwe mu Burundi, bukanabaha n’intwaro kugira ngo baje gutsemba Abanyamulenge mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho washyize hanze ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 25/07/2025.
Mu itangazo ryawo ritweho umukono n’umuvugizi wayo Welcome Kamasa Ndakize, ritangira rigira riti: “FDLR boherejwe ku bwinshi mu duce twa Luvungi, Lubarika, Rurambo na Minembwe, bivanga n’imitwe yaho ya Wazalendo n’abasirikare ba FARDC.”
Rikomeza riti: “Iri huriro risanzwe rigaba ibitero ku Banyamulenge, rigatwika inzu, rikanasahura amatungo, ndetse rikanafunga n’inzira z’ubutabazi.”
Uyu mutwe ukomza uvuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo gutsemba Abanyamulenge, ufite uburenganzira bwo gufata ingamba mu rwego rwo kurinda abasivili n’amatungo yabo.
Hejuru y’ibyo, uyu mutwe wavuze ko umuryango mpuzamahanga utari ukwiye gukomeza guceceka mu gihe nk’iki, kandi ubona Leta zibiri iya RDC n’iy’u Burundi zitegura gutsemba Abanyamulenge.