Twirwaneho yakiriwe n’abaturage ubwo yasesekaraga mu Mikenke.
Abaturage baturiye mu Mikenke muri Secteur ya Itombwe teritwari ya Mwenga, bakiriye Twirwaneho ubwo yinjiraga muri iki gice, nyuma y’uko ingabo za FARDC na Wazalendo bakijijwe n’amaguru bahunga.
Igihe c’isaha ya saa tanu zishyira muri saa sita, nibwo Twirwaneho yatangiye kugera muri centre ya Mikenke ahabaga ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’abambari bazo.
Hari nyuma y’aho izi ngabo za Leta zabaga muri icyo gice zahunze zerekeza iy’i Ndondo ya Bijombo.
Hari amashusho yagiye hanze agaragaza abaturage bo mu Mikenke biruka baja kwakira Twirwaneho yarimaze kwigarurira icyo kigo cy’ingabo zari aha mu Mikenke.
Ariya mashusho agaragaza umurongo muremure urimo abagore, abagabo n’abakobwa ndetse n’abahungu, baturutse mu ikambi iraha mu Minkenke y’abakuwe mu byabo kubera intambara, bagiye kwakira Twirwaneho.
Umwe uri muri ibyo bice yabwiye Minembwe.com ko bariya bagiye kwakira Twirwaneho ari abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Yagize ati: “Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari kwakira Twirwaneho, nyuma y’uko ifashe mu Mikenke uyu munsi.”
Mu kubakira baririmbaga indirimbo zirimo izo guhimbaza Imana, ahandi bavangaga bagashyiramo n’izi gisirikare.
Twirwaneho yafashe mu Minkenke nyuma y’uko ahar’ejo yafashe Minembwe yose.
Hari amakuru avuga ko FARDC yo mu Bijombo, ubwo yari imaze kumva ko iyo mu Mikenke yayabangiye ingata, nayo yatangiye kugenda, nubwo ntacyo Twirwaneho irabivugaho.
Mu gihe FARDC yo mu Bijombo yohunga ikamanuka i Uvira, Twirwaneho yaba igiye kugenzura igice cyose cy’imisozi miremire, kizwi nk’Imulenge. Ibishobora guhesha Abanyamulenge amahoro n’umutekano mwiza, ndetse bikaba byabageza ku iterambere rirambye.
