Twirwaneho yashyizeho ubuyobozi bwayo bushya.
Umutwe wa MRDP/Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, washyinze ubuyobozi bwayo bushya.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, rigaragaza ko Freddy Kaniki Rukema ari we wagizwe perezida w’uyu mutwe.
Kaniki Rukema asanzwe ari umuyobozi w’ungirije w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, aho ashinzwe imari n’ubukungu.
Mu gihe Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya yagizwe visi perezida we wa mbere, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare n’umutekano, akaba kandi n’umugabo mukuru w’Ingabo z’uyu mutwe wa Twirwaneho.
Naho Alexis Mugisha yagizwe visi perezida wa kabiri wa Twirwaneho, ushyinzwe imiyoborere, politiki na dipolomasi.
Adele Kibasubiza wahoze ari umuyobozi mukuru wa Mahoro peace association agirwa umunyamabanga mukuru.
Kamasa Welcome usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe n’abanyamuryango b’uyu mutwe tariki ya 18/04/2025.
Ibyo bikozwe mu gihe uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho umaze hafi amezi atatu utangaje ko winjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo n’umutwe wa M23.
Ibyo babitangaje nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel wari uzwi cyane nka Makanika watabarutse ku wa 19/02/2025, hari nyuma y’igitero cya drone yagabweho n’ingabo za Leta ya Congo aho yarari i Gakangala kigasiga kimuhitanye.
