Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.
Mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bihagenzura, byatashye urusengero rwabo rushya, nk’uko amakuru avayo abivuga.
Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bagize uyu mutwe wa Twirwaneho uherereye muri icyo gice cya Rugezi, aho yemeje ko uru rusengero ari uyu munsi ku cyumweru tariki ya 29/06/2024, barutashye ku mugaragaro.
Yagize ati: “Mu gitondo hano mu Rugezi, Twirwaneho na M23 bazinduwe ikanisa ryabo rishyashya.”
Ni urusengero amakuru akomeza avuga ko rwari rumaze iminsi rwubakwa, kandi ko abarwubatse bakoresheje ibiti, ubundi kandi barusakaza n’ibyatsi.
Nyuma y’aho baruzinduwe kuri iki cyumweru barusengeyemo, barubwirizamo n’ijambo ry’Imana, ndetse kandi baruririrmbiramo n’indirimbi zibanze cyane ku gushima Imana. Byanavuzwe ko bari basanzwe basengera ku misozi no ku mikikira y’ibisambi byaho hafi.
Uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, byigaruriye iki gice cya Rugezi mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, nyuma yo kucirukanamo ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Kwirukana iri huriro muri iki gice, abagize uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho babibona nk’imbaraga z’Imana ibatiza nk’abakozi bayo zikabahesha kunesha abanzi babo.
Kubera ibyo bituma bakomeza gushyira Imana yabo imbere, ni muri ubwo buryo bakora basenga Imana binyuze mu kuyihimbaza no kuyiha icyubahiro.
Si nigishitsi kuko aho Umunyamulenge hose ageze ahakora ikanisa, yaba ari mu ntambara cyangwa ari mu mahoro, Imana yabo ihabwa ikibanza cy’imbere.
Hagataho, ubu mu Rugezi bafite agahenge k’amahoro, ni nyuma y’aho kuva ku wa kane nta mirwano irongera kuyiberamo, usibye isubiranamo rya Mai-Mai-Biroze-Bishambuke ryabereye i Gasiro ku wa gatanu no ku wa gatandatu mu Gitumba.
Uyu munsiho iryo subiranamo ntaryongeye kuvugwa, nubwo impande zihanganye zo muri uwo mutwe wa Mai Mai zikirebana ayingwe.