Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke
Nyuma y’aho Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n’iz’u Burundi hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR ziteye ibirindiro bya MRDP-Twirwaneho n’ahatuye abaturage, uyu mutwe wazivugutiye ziravundera. Mu kugaba ibi bitero izi ngabo zabigabye ziturutse mu Marunde no mu Ngenzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ibi bitero zabigabye mu duce tubiri duherereye hafi na centre ya Mikenke, muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uduce byagabwemo hari aka Bukundji kari mu birometero 6 uvuye muri centre ya Mikenke, n’aka Marundi ko kari mu birometero 5 uvuye aha muri iyi centre ya Mikenke.
Ku babaye muri iyi mirwano yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 04/09/2025, batubwiye ko umutwe wa Twirwaneho wakubitaguye kubi ziriya ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zari zayigabyeho igitero zinakigaba n’ahatuye abaturage.
Ati: “I Bukundji n’i Marundi, Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo za Congo, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.”
Aya makuru akomeza avuga ko “uru rugamba rwarangiye igihe cya saa ine zija gushyira muri saa tanu z’igitondo, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Uretse kuba Twirwaneho yavundereje uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, byanavuzwe kandi ko uyu mutwe wafashe ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu.
Kimwe kandi ko no mu bitero wagabweho aha’rejo mu gice cya Bilalombiri hafi na centre ya Mikenke, wagifatiyemo imbunda zitatu zo mu bwoko bwa AK-47, n’amasasu menshi.
Mu butumwa bwagiye butangwa n’abakorera mu kwaha ku butegetsi bw’i Kinshasa, bwavugaga ko FARDC n’abambari bayo bananiwe kandi kwigarurira igice cya Mikenke.
Uwitwa Musafiri ukunze kwandika kuri x yahoze yitwa Twitter, yagize ati: “Kuri iyi nshuro kandi, Wazalendo na FARDC bananiwe kwigarurira igice cya Mikenke. Twirwaneho iracya kigenzura, birababaje.”
Undi yagize ati: “Twirwaneho yasubiye kwirukana ingabo z’igihugu muri Mikenke (Wazalendo, Fardc, FDLR, ingabo z’u Burundi.”
Umutwe wa Twirwaneho wigaruriye iki gice cya Mikenke ku wa 22/02/2025, nyuma yo gufata igice cya Minembwe cyose, icyo yafashe tariki ya 21/02/2025.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uracyagenzura ibyo bice byombi n’inkengero zabyo.