Twirwaneho yinjiye mu rugamba rundi nyuma yuko yirwanagaho.
Twirwaneho, umutwe ugizwe n’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Epfo, mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umuyobozi wayo yatangaje ko bagiye kuva mu by’ubwirinzi bakinjira mu rugamba rwo kubohoza igihugu.
Ni mu kiganiro umuyobozi w’uyu mutwe, Brig.Gen.Charles Sematama uzwi nk’Intare-batinya yagiranye n’ijwi ry’Amerika.
Bikaba bibaye ubwa mbere, Twirwaneho itangaza ku mugaragaro ko igiye guhangana n’igisirikare cya Leta ugamije gukuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Mu minsi ishyize Twirwaneho yagiye itangaza ko itarwanya Leta ko hubwo irinda abaturage b’Abanyamulenge ibitero by’imitwe y’abarwanyi ba mai-mai bakorana byahafi na Leta y’i Kinshasa.
Sematama yavuze kandi ko nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, batakomeza kurebera, bityo bakaba bafatanya n’abashaka gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Mu cyumweru gishize ni bwo Gen.Rukunda Michele uzwi cyane nka Makanika, wari uyoboye Twirwaneho yitabye Imana, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Mu itangazo bashyize hanze ryemeje ko Makanika yapfuye, kandi ko yishwe n’igitero cya drone y’ingabo za Fardc. Rigaragaza ko iriya drone yabagabyeho igitero iturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Fardc iyobowe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu.