U Bubiligi bwahinduye imvugo ku makimbirane hagati ya M23 na RDC ndetse n’u Rwanda
U Bubiligi bwatangaje ko gufatira ibihano umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda ataribyo bya kemura amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahubwo ko icyiza ari ibiganiro hagati y’impande zihanganye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique, aho yavuze ko igisubizo cyiza ku makimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro.
Yagize ati: “Ariko ntabwo ari umuti w’igitangaza wakemura amakimbirane. Ikigaragara ko ari ingenzi kuri twebwe ni igishobora gukemura ibibazo byihutirwa bikeneye ubutabazi, tuzirikana ko gukemura amakimbirane biri mu biganza bya Qatar na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.”
Yanavuze ko igihugu cye kitazavangira gahunda y’amahoro iyobowe na Amerika na Qatar ariko ko mu gihe intambara yakomeza muri RDC, ibindi bikomeye bigafatwa, kizongera gusaba ko hafatwa ibihano.
U Bubiligi mu ntangiriro z’uyu mwaka, bwahatiye ibindi bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bikize ku isi, gufatira u Rwanda ibihano burushinja gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya RDC mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Icyo gihe u Bubiligi bwagaragaje ko mu gihe biriya bihugu byashyira igitutu ku Rwanda, rukareka gutera inkunga uyu mutwe wa M23, n’ubwo u Rwanda rutera utwatsi ibyo birego, bwabonaga ko amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Banye-Congo yahita arangira burundu.
Ibi byaje gutuma u Rwanda ahagana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, rucana umubano n’u Bubiligi. Rusobanura ko bwagize uruhare runini muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo ko bugifite uwo mugambi wo kurusenya.
Muri kiriya kiganiro minisitiri w’u Bubiligi, Prevot yanabajijwe impamvu Leta ye itacyumva ko ibihano byakemura amakimbirane ari muri RDC, asubiza ko ibihano atari wo muti w’igitangaza, ahubwo ko icyiza ari ugushyira ibiganiro imbere hagati ya RDC n’u mutwe wa M23 uwo irwanya.