U Bubiligi bwatanze ubutumwa muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose batangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma y’u Bubiligi yongeye kugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda mu kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu mahano yateguwe akanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana bufatanyije n’Interahamwe.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi kuri uyu munsi, tariki ya 07/04/2026, hatangajwe ko uyu munsi ari uw’ingenzi ku rwego mpuzamahanga, aho Isi yose ihuriza ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana amasomo akomeye y’amateka yayo. Bwagize buti:
“Uyu munsi, tariki ya 07/04, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Duhaye icyubahiro abazize aya mahano, ndetse n’abagaragaje ubutwari bwo kuyahagarika no kurwanya ingengabitekerezo yayo.”
U Bubiligi busanzwe bufite amateka yihariye mu Rwanda, cyane cyane mu bihe by’ubukoloni, ndetse n’uruhare bwagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yabaga. Ibi bituma kwifatanya kwabwo n’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka bifatwa nk’igikorwa gifite uburemere bwihariye, gikubiyemo no kwemera uruhare amateka yabwo yagize mu byabaye.
Mu myaka itandukanye, abayobozi bakuru b’u Bubiligi bagiye bitabira ibikorwa byo Kwibuka mu Rwanda. Muri bo harimo Charles Michel wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, nyuma akaza no kuyobora Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Mu 2019, ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside ku nshuro ya 25, yari mu banyacyubahiro baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo.
Mu 2024, yongeye kugaruka i Kigali mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe, mu ijambo rye ryari ririmo amarangamutima menshi, yasabye imbabazi mu izina ry’Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko u Burayi, yemera uruhare rw’amakosa n’uburangare byaranze amahanga mu gihe Jenoside yakorwaga.
Yagize ati:
“Uyu munsi mpagaze imbere yanyu nciye bugufi. Ndi Umubiligi, ndi n’Umunyaburayi. Nzi amateka n’imizi yayo, uburemere n’ikimwaro cyayo. Nzi uburyozwe n’uruhare rwacu; ni yo mpamvu mu 2000, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi.”
Aya magambo agaragaza intambwe imaze guterwa n’ibihugu byo mu Burayi mu kwemera amateka no gufata inshingano, n’ubwo hakiri byinshi bisabwa mu kubungabunga ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino ku Isi.
Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Bubiligi yashimye cyane ubutwari n’ihangana byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko n’ubwo banyuze mu mateka mabi kandi ashaririye, bahisemo inzira y’ubwiyunge, bagakomeza kubaho no kubaka igihugu, ndetse bakagira uruhare rukomeye mu iterambere ridasanzwe u Rwanda rumaze kugeraho.
Uyu munsi, nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rufatwa nk’urugero rwiza mu kubaka ubumwe, kubungabunga umutekano no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Icyakora, ibikorwa byo Kwibuka bikomeza kwibutsa Isi yose ko Jenoside itangira ari ingengabitekerezo, amagambo y’urwango n’ivangura; bityo ko kuyirwanya ari inshingano ya buri wese.
Kwifatanya kw’u Bubiligi n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka si ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ni n’umuhigo wo gukomeza kurwanya ivangura, guharanira ukuri no kubaka Isi itekanye itazongera kwemera ko Jenoside yongera kuba ukundi aho ari ho hose.






