U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, abayobozi bakuru mu Burayi bagaragaje impungenge zikomeye nyuma y’igitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma kigahitana abantu bane barimo n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hamwe n’abayobozi bo mu Bubiligi ndetse na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Hadja Lahbib, bagaragaje ko bamaganye bikomeye icyo gitero cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/03/2026 mu Mujyi wa Goma.
Amakuru atandukanye yatangajwe n’inzego zitandukanye agaragaza ko iki gitero cyagabwe n’indege zitagira abapilote (drones) cyahitanye abantu bane. Mu bapfuye harimo n’Umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera abana(UNICEF).
Carine Buisset yari umwe mu bakozi bakoraga ibikorwa by’ubutabazi mu gace ka Goma, aho imiryango mpuzamahanga ikomeje gufasha ibihumbi by’abaturage bahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iki gitero cyavuzweho kuba cyaratewe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), mu gihe umujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko icyo gitero ari icy’ubugizi bwa nabi gikomeye ndetse ko cyashyize mu kaga ubuzima bw’abasivili benshi.
Nk’uko iryo huriro ryabitangaje, amakuru bafite agaragaza ko drones zoherejwe zari zigamije kwibasira abayobozi bakuru ba AFC/M23 bari mu Mujyi wa Goma. Gusa ngo igitero cyageze no mu duce dutuwe n’abaturage ndetse kikagira ingaruka ku basivili.
AFC/M23 yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza kongera umwuka mubi mu ntambara imaze imyaka irenga itanu ihanganishije ingabo za Congo n’uyu mutwe, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yihanganishije umuryango wa Carine Buisset n’abo bakoranaga muri UNICEF.
Yagize ati:
“Nihanganishije umuryango n’inshuti za Carine Buisset wakoreraga UNICEF. Ndibutsa ko amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi agomba kubahirizwa.”
Macron yashimangiye ko ari ngombwa ko impande ziri mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo zubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakora ibikorwa by’ubutabazi.
Komiseri wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe uburinganire no kwitegura ibibazo, Hadja Lahbib, nawe yamaganye iki gitero.
Hadja Lahbib, uherutse gusura Umujyi wa Goma mu rugendo rwo kureba uko ubuzima bw’impunzi n’abaturage bahuye n’intambara bumeze, yavuze ko abakora ibikorwa by’ubutabazi badakwiriye kuba igipimo cy’intambara.
Yasabye impande zose ziri mu makimbirane kubahiriza ibyo ziyemeje mu kurinda abasivili n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Maxime Prévot, yavuze ko impande ziri mu ntambara zikomeje gukora ibikorwa bishobora gusenya agahenge kari kageragejwe kubakwa.
Yagize ati:
“Ndamagana ibi bikorwa by’urugomo nta rwitwazo. Birakenewe ko intwaro ziceceka, hakabaho ibiganiro bya politiki bigamije gushaka amahoro arambye.”
Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo imaze imyaka irenga makumyabiri, igaragaramo imitwe myinshi yitwaje intwaro n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/M23 rikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Vuba aha, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède byasohoye itangazo bisaba ko ikoreshwa rya drones mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa Congo rihagarikwa.
Impamvu nyamukuru bavuga ni uko izi ndege zitagira abapilote zishobora guteza ingaruka zikomeye ku basivili, cyane cyane mu duce dutuwe cyane nk’Umujyi wa Goma, Bukavu na Minembwe.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ikoreshwa rya drones mu ntambara zo mu mijyi rifite ingaruka zikomeye ku basivili, kuko akenshi ibitero bigera no ku baturage b’inzirakarengane.
Mu Mujyi wa Goma by’umwihariko, aho habarirwa abaturage barenga miliyoni imwe n’impunzi nyinshi zahunze imirwano, igitero nk’iki cyateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera muri ako gace.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibikorwa nk’ibi bikomeje, bishobora kongera gukaza umwuka w’intambara no gukoma mu nkokora inzira zose z’ibiganiro by’amahoro byari byaratangiye kuganirwaho ku rwego rw’akarere.






