U Burundi mu Myiteguro yo Gukora Imyigaragambyo Mpuzamahanga Yibasira u Rwanda, Umwuka wa Makimbirane Ukomeza Gukara mu Karere
Amakuru aturuka i Bujumbura aravuga ko Leta y’u Burundi yamaze gutegura imyigaragambyo izabera mu bihugu bitandukanye, igamije kwibasira u Rwanda no kurushinja kudashyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ya Washington ajyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo myigaragambyo bivugwa ko yateguwe n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20/12/2025, ikazabera imbere ya za ambasade z’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’ahandi.
Abazayitabira biteganyijwe ko bazagaragaza ibimenyetso byamagana u Rwanda, barushinja “kwica amasezerano ya Washington” yasinywe hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ahamaze igihe habera intambara n’ubwumvikane buke bw’ibihugu byo mu karere.
Amakuru yizewe avuga ko iki gikorwa gishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, bikaba bivugwa ko kigamije no kugaragaza ubufatanye bwa politiki afitanye na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, mu gihe umubano w’ibihugu byombi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi.
Mu gihe u Burundi bwiyerekana nk’igihugu giharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, u Rwanda rumaze igihe rushinja Bujumbura kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo, cyane cyane binyuze mu ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare bibera ku butaka bwa RDC.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, mbere yo kwemezwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 04/12, ateganya ihagarikwa ry’imirwano no kugarura ituze mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa n’ubwo byemejwe, amakuru akomeza kugaragaza ko imirwano itarahagarara burundu.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ingabo za RDC zikomeje gufatanya n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa AFC/M23, harimo n’ibitero byo mu kirere. By’umwihariko, bivugwa ko ikibuga cy’indege cy’u Burundi cyahindutse ahantu h’ingenzi hifashishwa mu gutegura no kugaba ibitero, ndetse no kunyuzamo intwaro n’amasasu ajyanwa ku rugamba.
Byongeye kandi, hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje gufatanya n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bivugwa ko hari n’abarwanyi b’uyu mutwe bacumbikiwe ku butaka bw’u Burundi, mu gihe amasezerano ya Washington ashimangira ko FDLR igomba kurandurwa burundu.
Ibi byose bikomeje kongera umwuka mubi mu karere, mu gihe amahanga akomeje gukurikirana hafi uko ibihugu birebwa n’aya masezerano bizayashyira mu bikorwa, hagamijwe kwirinda ko amakimbirane yakongera gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.






