U Burundi bwa maganye umuryango mpuzamahanga uheruka gushyira perezida Ndayishimiye ku karubanda.
Umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwa muntu ku Isi(Amnesty international), uheruka gushinja perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu myaka ine amaze ayoboye, yayihutajemo abaturage ndetse kandi ngo nti yaha ubwisanzure abarimo n’abanyamakuru n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta.
Ni raporo uyu muryango wakoze, aho wagize uti: “Mu myaka ine perezida Evariste Ndayishimiye amaze ku butegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru, n’abatavuga rumwe nawe muri politiki bakomeje guterwa ubwoba, guhohoterwa, gufungwa bidakurikije amategeko no kudahabwa ubutabera buboneye.”
Ibi rero, nibyo Guverinoma y’u Burundi yamaganiye kure , ikoresheje umuvugizi wayo, Gatoni Rosine Guilene.
Uyu muvugizi avuga ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa kandi ko n’abagezwa imbere y’ubutabera yaba abaturage basanzwe cyangwa abanyamakuru baba ari abarenze ku mategeko.
Ati: “Ugasanga ni ibintu byabaye mu myaka 10 ishize ariko bakabyitirira ubutegetsi bwa perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibyo byerekana yuko ku butegetsi bwe babuze icyo bavuga.”
Cyakora uyu muvugizi avuga ko byose atari shyashya hatabura abashobora kuvangira umukuru w’igihugu gusa haba hari amategeko agomba gushyirwa mu bikorwa.
Gatoni Rosine Guilene avuga kandi ko ubutegetsi bw’u Burundi bwubakiye ku mategeko ndetse ko bushyize imbere umutarage bityo iyo hagize umuhutaza abiryozwa.
Mu bihe bitandukanye umuryango wa Amnesty international, wakomeje kwerekana u Burundi nk’igihugu kidatekanye ndetse kidaha Abanyagihugu ijambo.
MCN.