U Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga ku nshuro ya mbere
Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yohereje ku isoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro, bukaba bubikoze ku nshuro ya mbere.
Ni amakuru yemejwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, nk’uko byabitangaje bibinyujije kuri x yahoze yitwa Twitter ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 07/10/2025.
Aya mabuye y’agaciro akaba yaracukuwe mu birombe by’iki gihugu, birimo icya Bururi, Kirundo na Bubanza.
Biriya biro bikavuga ko perezida Evariste Ndayishimiye ari we wahesheje umugisha aya mabuye y’agaciro, angana na toni 156 z’Amethysite hamwe na toni 104 za Quartz, mbere yo koherezwa mu Bushinwa.
Ku isoko mpuzamahanga, ikilo cya Amethyste kigura hafi 70 €, mu gihe ikilo cya Quartz kigura hagati ya 3€ na 5 €.
Aya yoherejwe ku isoko mpuzamahanga akoreshwa mu gukora imirimo yo kwambara, ibikoresho byo mu nzu, ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Bisobanuro ko iki gikorwa cyakozwe na perezida Ndayishimiye kigamije kumenyereza Abarundi umuco wo gukorera mu mucyo.
Ibyo byakozwe mu gihe hari urwikekwe n’ukurebana ikijisho mu bategetsi b’u Burundi kubera ishorwa ry’amabuye y’agaciro ritubahirije amategeko.
Bamwe mu bayobozi b’u Burundi bagaragaza ko Banki nkuru y’igihugu cyabo yohereza mu buryo bw’ibanga zahabu mu mahanga, ariko ikigo gishyinzwe imisoro (Obr) ntikimenyeshwe amafaranga y’injiye.
Muri miliyari 26 zari zitezwe kwinjira mu 2023-2024, hinjiye miliyari 6, gusa Obr yemera ko miliyoni 55 y’Amarundi ari yo izi.
Ndayishimiye yavuze ko amafaranga azava muri aya mabuye yashowe bwa mbere n’u Burundi, azagurwamo ibikoresho bigezweho by’ubucukuzi kugira ngo igihugu kizajye kiyutunganyiriza ubwacyo.
Abahanga bavuga ko u Burundi buri ku mwanya wa kabiri ku isi ku mabuye y’agaciro ya nickel, inyuma y’u Burusiya.
Bufite kandi Coltan nyinshi, kuko nibwo buri kumwanya wa 6 ku isi, bukaba bunafite n’andi mabuye y’agaciro arimo Uranium, Terres rares, tourbe, cobalt, cuivre, platine, vanadium, n’andi.
