U Burusiya bwamenye amakuru akomeye y’abarwanyi benshi bari gufasha Ukraine ku rwana.
Ni bikubiye mu byatangajwe na Radio Miroshnik yo mu Burusiya, ivuga ko Leta y’iki gihugu cy’u Burusiya yavumbuye ko hari abacanshuro 4000 bari gufasha igisirikare cya Ukraine kurwanya ingabo z’u Burusiya.
Iminsi irenga 730 irashize u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, aho imibare y’ibiro by’ishami rya LONI ryita ku burengenzira bwa muntu igaragaza ko iyo ntambara imaze kwica cyangwa gukomeretsa abasivile barenga ibihumbi 36 barimo abarenga ibihumbi 11 bishwe.
Hagati y’u Burusiya na Ukraine, buri ruhande rukunze kwifashisha abarufasha ku rwana , ariko Ukraine ahanini ifashwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.
Iriya Radio yagize iti: “Abo bantu bazohora bafite ubwoba bw’uko bazavumburwa bagashyirwa ahagaragara. Ni na ko bimeze tuzahora tubagenzura iminsi yose.”
Mu mezi ashize u Burusiya bwemeje ko umuryango w’ubutabazi wa NATO umaze igihe wohereje mu ntambara yo muri Ukraine abasirikare bo kuyifasha.
U Burusiya bugaragaza ko abo basiriye bohorejwe kugira ngo bafashe abanya-ukraine ibyo batari kubasha.
Icyakora u Burusiya bukunda kugaragaza ko abenshi bubica umusubizo kuko nko mu kwezi gushize bwiciye mu gice cya Kharkov bene abo barenga 30.
Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yagaragaje ko kuva mu kwezi kwa Kabiri 2022, iyo ntambara imaze kwicirwamo abacancuro b’abanyamahanga barenga 5900, mu gihe abasirikare ba Ukraine bapfiriyemo bari hafi ya 160.000.
Mu kwezi kwa Kane 2024, u Burusiya bwiciye mu gitero abacancuro biganjemo abavuga igifaransa barenga 60. U Bufaransa buvuga ko abariyo bagiye ku giti cyabo igihugu kitabohereje.
Kimweho, perezida wa Ukraine Zelensky, amaze kwa mamara nyuma yuko ingabo ze zifashe agace ka Kursk ko mu b’u Burusiya.
MCN.