U Burusiya bwasezeranyije ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibikomeye.
Ni byatangajwe na perezidansi y’u Burusiya, aho yaburiye ibihugu by’u Burayi n’Amerika biha Ukraine intwaro zo kurasa ku butaka bw’u Burusiya ko iki gihugu kitazabyihanganira.
Perezida Vradimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko nawe agiye guha imbunda abanzi b’Amerika n’u Burayi mu rwego rwo kubihimuraho.
Avugana n’abanditsi bakuru bibitangaza makuru byo ku rwego mpuzamahanga i St Petersburg, perezida w’u Burusiya yavuze ko igihugu cye kirimo gutegereza ku buryo cyatanga intwaro zigezweho zirasa kure ku banzi b’Amerika n’u Burayi aho baherereye hose.
Mu magambo ye, Vradimir Putin yavuze ku biraswa kure leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza biha Ukraine.
Ay’amagambo ya Putin yasaga n’aca amarenga ko ashobora guha imbunda abanzi ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’abarwanyi bashyigikiwe na Iran bari muri Irake na Siriya.
Aba bakunze kugaba ibitero ku ngabo z’Amerika bakoresheje ibisasu bya rutura n’indege za gisirikare zitagira abapilote.
Gusa ku bireba u Bwongereza ntibaramenyekana umwanzi wabwo u Burusiya bwaha imbunda zo kuburwanya.
Abajijwe ku magambo perezida Putin yatangaje, perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko Ukraine yahawe amabwiriza yo gukoresha imbunda yahawe n’Amerika.
Yavuze ko hari ahantu itagomba kurenza mu gihe irasa ku butaka bw’u Burusiya hafi y’umupaka wabwo na Ukraine.
MCN.