U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban
Guverinoma y’u Burusiya yasezeanyije iy’Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera.
Bisanzwe bizwi ko Leta y’Aba-Taliban ko ari yo iyoboye Afghanistan.
Nk’uko u Burusiya bwatangaje ibi bubinyujije ku munyamabanga wayo mu kanama k’umutekano, yavuze ko bagiye kongera inkunga bageneraga kiriya gihugu cy’Aba-Taliban.
Asobanuye neza ko inkunga bazatera iki gihugu n’ijyanye no guhangana n’ibibazo by’ubukungu bicyugarije.
Aba-Taliban bagize igihe barahuye n’ibibazo bikomeye kuva bafatirwa ibihano by’ubukungu mu 2021, ubwo bari bamaze gufata iki gihugu.
Ndetse na politiki yabo yo gukumira abagore muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi na yo yatumye barushaho kurebwa igitsure n’amahanga, anarushaho kubatererana.
U Burusiya bukavuga ko buzabatera inkunga mu rwego rwo kurwanya “iterabwaba, kurengera ubuzima bw’abaturage no kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.”
Ubundi kandi u Burusiya bwanenze ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bukavuga ko biri kurushaho gusubiza inyuma iterambere ry’iki gihugu, ati: “Bari gutinza iterambere rya Afghanistan, bagahuza gahunda zo kuyitera inkunga n’inyungu zabo bwite.”
Afghanistan iri mu ruhururi rw’ibibazo birimo kubura ubushobozi bwo guhemba abakozi, ubushobozi bwo kubaka no gusana ibikorwa remezo, ibura ry’amazi mu murwa mukuru wa Kabul n’ibindi bitandukanye.