U Burusiya intwaro bwagaragaje yatumye ibihugu byinshi bigira icyikango.
Mu Burusiya ubwo bizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitler wari wabuteye mu cyitswe Leta Zunze ubumwe z’aba-soviyete mu ntamabara ya kabiri y’isi, muri ibyo birori bwabyerekaniyemo intwaro idasanzwe izwi nka Iskander iyateye ubwoba ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 09/05/2025, ni bwo mu Burusiya hakozwe akarasisi gakomeye k’i ngabo zicyo gihugu mu rwego rwo kwizihiza isabuku y’imyaka 80 butsinze Abanazi.
Ni umuhango amakuru agaragaza ko witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 20, harimo n’ingabo z’ibihugu 13, birimo Misiri, u Bushinwa, Birimaniya na Vietnam.
Izi ngabo zakoze akarasisi gakomeye, aho hamwe zose izagakoze zari zigeze ku 11000.

Muri ako karasisi k’injyanamuntu, igisirikare cy’u Burusiya cyakagaragajemo zimwe mu ntwaro zidasanzwe cyibitseho.
Imwe muri zo hari iyitwa “Iskander ballestic missile,” ikaba iteye impungenge ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Bivugwa ko iyo ntwaro ifite ubushobozi bwo kurasa muri 500km, ikaba ari igisasu gishyirwa mu mututu wa misile zirasa mu ntera igereranyije zitari mpuzamigabane.
Iyi misile imaze guhahamura ingabo za Ukraine mu mijyi itandukanye imaze kuraswamo, kuko kugeza ubu nta bwirinzi bwo mu kirere iki gihugu cya Ukraine burayibonera, bigaragaza ko ibihugu byo muri NATO bitera inkunga iki gihugu bitarayibonera uburyo.