I Gihugu cy’u Budage cyatangaje ko u Burusiya buteganya gutera u muryango mpuzamahanga wa NATO uzwi nk’u w’ubwirinzi.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ingabo z’igihugu cy’u Budage, Boris Pistorius, ubwo yari mu Nama y’u mutekano yabereye i Munich ho mu gihugu cy’u Budage, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya The Bloomberg.
Minisitiri Boris Pistorius, yagize ati: “Ntabwo navuga uko bizaba byagenze n’igihe bizabera ariko igitero ku butaka bwa NATO gishobora kuba, hagati mu myaka iri hagati y’itanu n’u munani.”
Gusa, leta y’u Burusiya yo igize igihe ivuga ko nta gahunda ifite yo gutera i bihugu byo muri NATO, ariko bakaburira ibihugu bigize uyu muryango ko nibakomeza gufasha Ukraine, bizaba byongera ibyago byo kwagura intambara.
Kuva mu mwaka w’ 2022 ibihugu birimo Amerika, u Burayi n’ibindi, imbunda baha ingabo za Ukraine ntacyo zihindura kuko u Burusiya bukomeza gufata ibice byo muri iki gihugu baba bishakiye.
U butegetsi bw’igihugu cy’u Budage bumaze iminsi bugaragariza ibihugu bigize NATO n’ubumwe bw’u Burayi (EU) ko hashingiwe ku mbaraga u Burusiya bwagaragaje mu ntambara ibera muri Ukraine, bikeneye kongera imbunda n’ikoranabuhanga ryabo mu gisirikare.
Kurundi ruhande u Budage bufite impungenge ko mugihe Donald Trump yatsinda amatora ateganijwe kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko muri icyo gihe Amafaranga icyo gihugu gishora muri NATO yo gabanuka, bityo imbaraga zu y’u muryango zigashira.
MCN.