U Bushinwa bwagaragaje ko bushaka gutera Taiwani.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’igihugu cya Taiwani, aho bwatangaje ko ku Cyumweru u Bushinwa bwohereje indege z’intambara zirimo izitagira abapilote mu bikorwa by’irondo ryo kuzenguruka icyo kirwa mu rwego rwo kwitegura ko isaha iyariyo yose hashobora kubura intambara.
U Bushinwa bukaba bwarakoze ibi nyuma yuko bwamaganye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugurisha intwaro zikomeye igihugu cya Taiwani.
Minisitiri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa Gatanu tariki ya 25/10/2024 yemeye kugurisha imbunda zifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari y’Amerika kuri Taiwani.
Muri izo mbunda harimo misile ziraswa ku butaka n’iziraswa mu kirere na za radar zigenzura ikirere. Hategerejwe ko inteko ishinga mategeko y’Amerika ibyemeza mbere y’uko Taiwani ibona izi ntwaro.
Ku mu goroba wo ku Cyumweru, minisiteri y’ingabo ya Leta ya Taiwani yatangaje ko yabonye indege z’intambara z’u Bushinwa zigera kuri 19 harimo n’izitagira abapilote zazengurukaga icyo kirwa mu gihe cy’amasaha ane, ndetse n’amato y’intambara yagaragaye yerekeje ku nyanja.