U Bushinwa bwagize icyo buvuga ku bantu babo bashimuswe n’ingabo za RDC.
Igihugu cy’u Bushinwa binyuze kuri ambasade yayo iri i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, yamenyesheje minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki Gihugu cya RDC ko abasirikare ba FARDC bayowe na Col John Kibangu bashimuse abashinwa batatu mu ntara ya Lualaba.
Iyi ambasade y’u Bushinwa i Kinshasa mu kumenyesha minisiteri y’ubanye n’amahanga ya RDC ko abashinwa batatu bashimuswe, yakoresheje inyandiko, igaragaza ko aba bashinwa bashimuswe kuva tariki ya 30/09/2024. Ivuga ko bashimuswe ubwo bari mu kirombe giherereye mu gace ka Kolwezi, ho mu ntara ya Lualaba.
Abashimuswe barimo umuyobozi wa sosiyete Good Time Steel Congo Investment SARL ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kolwezi Wang Xianglong.
Iyi ambasade yasobanuye ko ubwo aba bashinwa bashimutwaga, bashinjwaga kubika amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, ubu aba basirikare bakaba bari gusaba ibihumbi 1,000 by’amadolari y’Amerika kugira ngo babarekure.
Ambasade yagize iti: “Aba basirikare bataye muri yombi aba Bashinwa batatu, basaba iyi sosiyete kwishyura amadorali 100.000 kugira ngo barekurwe. Ubu hashize icyumweru iyi sosiyete itagishobora kuvugana n’aba bantu.”
Muri izo nyandiko kandi za ambasade y’u Bushinwa zamaganye ishimutwa ry’abantu babo, isobanura ko rinyuranyije n’amategeko n’uburenganzira bw’abanegihugu. Yanasabye Guverinoma ya Kinshasa gukurikirana iki kibazo.
MCN.