U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.
U Bushinwa bwanenze Leta Zunze ubumwe z’Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera zishingiye kukuba bugurira peteroli mu Burusiya.
Byagarutsweho na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bushinwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hirya y’ejo hashize.
Avuga ko igihugu cye kizakomeza kugendera ku nyungu zacyo mu bucuruzi mpuzamahanga.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubanyi n’amahanga y’iki gihugu, ahita atangaza ko ubufatanye bwa Beijing na Moscow buhamye kandi ko busobanutse ndetse yongeraho ko ingamba zishingiye ku nyungu z’u Bushinwa zizakomeza mupaka.
Yasobanuye kandi ko u Bushinwa bufite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gufatanya mu bucuruzi, ubukungu no mu by’ingufu n’ibindi bihugu birimo n’u Burusiya, anemeza kandi ko bazafata ingamba zishingiye ku nyungu zabo mu bijyanye n’ingufu.
Amerika yamaganye ibihugu bikomeye bigura peteroli mu Burusiya birimo u Bushinwa n’u Buhinde, ikavuga ko iryo gura nta kindi rigamije atari ugushyigikira intambara.
Ikavuga ko imisoro ko ari bwo buryo bwo guhangana n’ubucuruzi budakurikiza amahame y’ubunyangamugayo.
Ariko kandi bizwi ko u Bushinwa n’u Burusiya bigirana umubano wihariye urimo ubufatanye budasanzwe mu bya politiki no gushakira hamwe ibisubizo.
Umukuru w’iki gihugu cya Amerika, Donald Trump ashinja ibihugu bihuriye mu muryango wa BRICS birimo u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde n’ibindi, gushaka gukura idolari rya Amerika ku mwanya waryo nk’ifaranga riyoboye ayandi ku isi, ari naho ahera akavuga ko azabishyiriraho imisoro y’umurengera.
Ibi bihugu nabyo bigashinja Amerika gushaka inyungu zayo yonyine, kuburyo ihutaza ibindi, ndetse no gushaka kuburizamo uburinganire ku isi.