U Bushinwa bwasabye AFC/M23 guhagarika imirwano no kubahiriza ibyemezo mpuzamahanga muri RDC
Mu rwego mpuzamahanga, u Bushinwa bwiyunze ku bindi bihugu bisaba umutwe wa AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), guhagarika imirwano mu Burasirazuba bw’iki gihugu, no kuva mu mujyi wa Uvira, ndetse no kwirinda kwagurira ibikorwa byawo mu zindi ntara, by’umwihariko Intara ya Tanganyika.
Ibi byatangajwe n’Ambasaderi Sun Lei ku wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, mu Nteko y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), ubwo hemezwaga umwanzuro wongereye manda ubutumwa bwa MONUSCO. Avuga mu izina rya Guverinoma y’u Bushinwa, Amb. Sun Lei yasabye AFC/M23 kubahiriza ibyemezo bikubiye mu mwanzuro mushya wa Loni.
Yagize ati: “Mu minsi ishize, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC warushijeho kuzamba bikabije. M23 yagabye ibitero inigarurira Uvira, ibintu byateye impungenge zikomeye. Turasaba M23 kubahiriza ibikubiye mu mwanzuro wa 2808, ikava byihuse i Uvira n’ahandi hantu, igahagarika ibikorwa byose bya gisirikare n’iyagurwa ryabyo, ikanirinda gutera intambwe igana mu zindi ntara, by’umwihariko Tanganyika. Ni ngombwa kandi kubahiriza agahenge mu guhagarika imirwano.”
Ambasaderi Sun Lei yashimangiye kandi ko u Bushinwa bushyigikiye byimazeyo ubutumwa bwa MONUSCO, anasaba ibihugu byo mu karere gushyigikira inzira z’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Yongeyeho ati: “Ibihugu byose bitari ibyo mu karere bigomba gukomeza gushyira imbere amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, bigahagarika gukoresha aya makimbirane mu nyungu z’ubukungu cyangwa izindi nyungu bwite. Dushyigikiye byuzuye MONUSCO mu nshingano zayo, tunashyigikiye intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’Ibiyaga Bigari, iri mu bikorwa by’ubuhuza. U Bushinwa bwiteguye gukorana n’impande zose kugira ngo butange umusanzu urenzeho mu kugarura amahoro n’ituze muri RDC.”
Iyi myanzuro yatangajwe mu gihe AFC/M23 yari imaze gutangaza ko yikuye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyakora, Leta ya Kinshasa yamaganye ayo magambo, ivuga ko uwo mutwe w’inyeshyamba uri kugerageza kuyobya amahanga no kugabanya igitutu mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, ingabo za RDC zakomeje kugaba ibitero kuri AFC/M23 no mu bindi bice bituwe cyane n’abaturage, birimo Minembwe na Mikenke.
Abasesenguzi babona Uvira nk’icyambu cy’ingenzi gishobora gufungura inzira igana mu gice cya Katanga, kizwi nk’umutima w’ubukungu bwa RDC.
Iri zamuka ry’umutekano muke ryabaye mu gihe hari hamaze kwemezwa amasezerano ya Washington, yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yari agamije gushimangira agahenge no kugabanya amakimbirane, ariko mu by’ukuri umutekano warushijeho kuzamba, ibihugu byombi bikomeje gushinjanya inshingano ku kibazo cy’umutekano kiri kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC.






