U Bwongereza bwafatiye ibihano bikakaye abafasha u Burusiya barimo n’Abanyafrika.
Leta y’u Bwongereza yafatiye ibindi bihano u Burusiya n’impande zitandukanye zifasha icyo gihugu cy’u Burusiya mu ntambara kirimo muri Ukraine.
N’ibihano iki gihugu cyafashe kibicishije kuri minisitiri wayo w’ubabanye n’amahanga aho yanatangaje ko ibihano byo kuri iyi nshuro biremereye kurusha ibindi byabanjye iki gihugu cyari cyarafatiye u Burusiya mu mezi 18 ashize.
Mu barebwa n’ibyo bihano barimo Abacanshuro bafasha u Burusiya bava muri Afrika, n’abagize uruhare ku bitero birimo ubumara byagabwe ku butaka bw’u Bwongereza.
Nk’uko minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu cy’u Bwongereza yabisobanuye, yavuze ko abarebwa nibyo bihano harimo abantu n’inganda 56. Ni mugihe inganda ari 10 zo mu Bushinwa zahoraga zifasha cyane u Burusiya ahanini mu byagisirikare, izo muri Turukiya, Kazakistani n’izindi zo mu Bihugu by’u Burayi.
Byasobanuye kandi ko ibi bihano bigamije kubangamira perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu by’intambara, n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi igihugu cye gikorera hirya no hino ku isi.
David Lammy, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bwongereza, yavuze kandi ko ibi bihano bizaburizamo umugambi w’u Burusiya wogukomeza gutera akajagari ku mugabane w’Afrika cyane cyane mu bihugu birimo Centrafrika, Libiya na Mali. Mu bashizwe mu bihano harimo Abanyafrika 11. Ariko ntihatangajwe umwirondoro wabo.
Hagati aho, kugeza ubu ntacyo Leta y’u Burusiya iravuga kuri ibyo bihano bikakaye biyireba, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza.
Behandling riktas i första hand mot betahemolytiska streptokocker och eller S [url=https://fastpriligy.top/]buy priligy on the internet without a prescription[/url] Citing Articles 4348