Bwije ingabo za M23 arizo z’ingenzura u Mujyi wose wa KITCHANGA, u Mujyi uzwiho ko ari uw’ubucuruzi n’ubutunzi ukaba uherereye mu bilometre mirongwinani(80) n’u Mujyi wa Goma, uzwi ko ariwo murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu, M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (Eastern DRC).
Uy’u Mujyi wa KITCHANGA, w’igaruriwe n’Ingabo za M23 ahagana mu masaha y’igicamunsi cokuri uyu wa Gatandatu, tariki 21/10/2023, ahagana saa Saba(1h) k’umusaha yo M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.
KITCHANGA, yarimo ingabo za RDC (FARDC, FDLR, Wagner na Wazando) aba bose bataye uyu Mujyi barigukizwa n’amaguru. Tubibutsa ko kandi uyu Mujyi ukirimo n’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (L’ONI) ndetse n’izo mubihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba (EACRF).
Amakuru akomeza avuga ko FARDC n’abambari babo FDLR, Wagner na Wazando basize bataye ibikoresho by’agisirikare byinshi harimo n’imodoka zagisirikare zirenga zitanu(5). Maze biza kwigarurirwa n’aba ba M23.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko uduce FARDC, FDLR, Wagner na Wazando bahungiyemo turi mubilometre birenga bitanu nka Burunga na i Ndondo. Soseyete sivile yomuribi bice ngoyibaza icaba gituma ingabo za Kinshasa zinanirwa kurwanya M23 aho banavuze ko leta izaja gushiduka u Mujyi wa Goma wamaze kuja nawo mu maboko ya M23.
Ati: “Turibaza icaba kinanira ingabo za RDC kurwanirira ubutaka bw’igihugu cabo. Ntidushidikanya ko n’u Mujyi wa Goma, leta izaja gushiduka wamaze kugera mu maboko ya M23.
Bunzemo kandi ati: “Nonese harikibuze ngo M23 yigarurire ubutaka bwose? Twari tuzi ko aha har’ingabo ibihumbi n’ibihumbi bya FARDC biratangaje kubona ngo bahunze.”
Uyu mutwe wa M23, wo ukomeje gutangaza ko ugihagaze neza mu kurwanirira abaturage, aho Umuvugizi wa M23, mubyapolitike, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Ingabo zacu zikomeje guhagarara neza mukurengera abaturage no kurinda ibyabo.”
Uyu mutwe wa M23, wari watangaje ko ziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo aribo bagabye ibi bitero babigabye ahari abaturage benshi bahunze intambara zagiye zibera i Masisi maze M23 iza kubarwanaho.
By Bruce Bahanda.