M’urugamba rukomeye rwaramukiye muri teritware ya Masisi, kuri uyu wa Mbere, tariki 04/12/2023, rwongeye guhesha umutwe wa M23 gufata i mihana itatu iri munkengero z’u Mujyi wa Sake.
Byavuzwe ko iriya mirwano y’umvikanye mo imbunda ziremereye n’izito kuva igihe c’isaha z’igitondo cyakare Saha 4:30Am, nimugihe ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zagabye biriya bitero zigamije guhorera umusirikare wo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wari umuyobozi ukomeye Colonel Ruhinda Gaby, wiciwe muntambara ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zihanganye mo n’ingabo za ARC/M23, ku Cyumweru tariki 03/12/2023.
Biriya bitero ihuriro ry’ingabo za Kinshasa babigabye muri Kilolirwe, Karenga na Rumeneti ahari ibirindiro by’ingabo za M23 maze ingabo za Gen Sultan Makenga zirwanaho amaherezo yaje kuba mabi kuri FDLR, Wagner, FARDC Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo kuko bahise bamburwa iriya Mihana iri munkengero z’u Mujyi wa Sake nka Bihambwe, Rubaya no kuri Trois antennes. Ibi byatumye abaturage bo muri Sake binjira mubihe by’ubwoba aho bivurwako habaye impagarara kuva igihe cy’isaha zasaambili ziki Gitondo cyo ku wa Mbere.
Iy’i mirwano kandi yabereye mugace ka Kabati, King na Kagoma ibice biteganye na Mushaki ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi na FDLR ndetse na FARDC. Isoko yacu dukesha iy’inkuru ihamya neza ko ibi bice byose ko byamaze kuja mu Maboko y’u mutwe wa M23.
Kugeza ubu impande zose zihanganye ziracarebana ayingwe n’ubwo bivugwa ko amasasu yatangiye guceceka.
Iy’i mirwano yongeye kubera Abaturage impamvu yoguhunga k’ubwinshi nko mubihe byambere ubwo iriya mirwano y’uburaga mumpera z’umwaka wa 2021.
Bruce Bahanda.