
Perezida Félix Tshisekedi, yongeye gusaba imiryango Mpuzamahanga gufatira leta ya Kigali ibihano.
Nk’uko u mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi abivuga yavuze ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda ko ariwe muyobozi w’umutwe wa M23. Ibi yabivugiye mukiganiro yakoranye n’abanyamakuru ba Radio France 24 na RFI, kuri uyu wa Kane, tariki 16/11/2023.
Yagize ati: “Ndasaba imiryango Mpuzamahanga gufatira byihuse leta ya Kigali ibihano. Bateye igihugu ca RDC.”
Perezida Félix Tshisekedi, yakomeje avuga ati: “Umuryango w’Abibumbye n’Abahamya bwimbyo mvuga. Abasirikare b’u Rwanda barihano. Mugihe imiryango Mpuzamahanga itazafatira u Rwanda ibihano twebwe tuzakora ibishoboka twicungire u mutekano.”
Ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bugize igihe bushinja leta ya Kigali gufasha u mutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo leta y’u Rwanda igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukorana n’u mutwe w’itwaje Imbunda wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali .
Uwigeze gukurira komisiyo y’amatora muri RDC (CENI) bwana Corneille Nangaa, kuri ubu ubarizwa m’ubuhungiro aheruka gushira inyandiko hanze zivuga ko perezida Félix Tshisekedi ingabo zimucunze arizo mu mutwe wa FDLR.
Ibi n’umuryango w’Abibumbye ubwobo basohoye icyegeranyo muntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 bahamya ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Bikaba byaragiye binagaragazwa n’ingabo zo mu mutwe wa M23 aho banaheruka gufata matekwa bamwe mubarwanyi ba FDLR m’urugamba bahanganyemo n’ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.