Kuri uyu wa Gatatu, tariki 08/11/2023, imirwano yongeye kubura mubice biherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu. N’imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo
Nk’uko byavuzwe iriya mirwano yumvikanyemo urwamo rw’imbunda zikomeye n’izoroheje guhera igihe cisaha ya Saa kumi nimwe z’urukerera (5h).
Amakuru dukesha Isoko yacu ahamya ko imirwano yabereye munkengero za Kirolilwe nomugace kitwa Petit Masisi. Indi mirwano yabaye igihe cisaha ya saa tatu z’igitondo yabereye mubice byo mu Gicwa aho umutwe wa M23 waje kuhigarurira ndetse wigarurira nakariya gace kitwa Petit Masisi kari mubilometre bike na Sake.
Iy’imirwano byavuzwe ko yagaragaye mo ingabo za Monusco zomuri ya Batayo bahuriyeho na Fardc izw’i kwizina rya Springbok.
Umwe mubarwanyi wo mu mutwe wa M23 yabwiye Minembwe Capital News, ko kuri ubu bagenzura inkengero zose za Kirolilwe na Gicwa, ahar’ibirindiro bikomeye by’ingabo za Fardc, FDLR na Wazalendo. Gusa iy’imirwano yakomeje kuri ubu bararebana ayingwe hafi n’u Mujyi wa Sake ufatwa nkibirindiro bikomeye by’ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo (Fardc, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo).
By Bruce Bahanda.