U Rwanda na Congo Kinshasa bigiye kubana mu mahoro.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo bigiye kubana mu mahoro atarimo akavuyo.
Ni bikubiye mu bisubizo Trump yasubije umunyamakuru uheruka kumubaza icyo yiteze ku masezerano u Rwanda na RDC biheruka kugirana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Trump asubiza iki kibazo yagize ati: “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro ku mibanire y’u Rwanda na Congo, kandi n’ibindi bihugu bike biri hafi kubona ayo mahoro. Twizeye ko bizaba ari byiza kandi twiteze ko bizakunda.”

Ibi ni nyuma y’aho minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe, na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba basinye amasezerano y’amateka hagati y’ibihugu byombi.
Ndetse kandi izi mpande zombi zemeranyije ko zigiye gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro uzasumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 02/05/2025.
Isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, rikaba ryaragizwemo uruhare rukomeye na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Ibi byashimishije perezida Donald Trump, agaragaza ko atewe ishema no kuba akomeje kugira uruhare mu guhagarika intambara n’andi makimbirane hirya no hino ku isi.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashoboye guhuza u Rwanda na Congo, nyuma y’aho Qatar igize uruhare runini ihuza perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi bemezanya kumaraho umwuka mubi hagati y’ibihugu byabo. Ni mu gihe ibiganiro byaberaga i Luanda muri Angola ibyatangiye mu 2022 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024, byagaragaye ko impande zombi zananiwe kumvikana.