U Rwanda na Congo Kinshasa byashimiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda mu gihugu cya Angola.
Ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashimye u Rwanda na Congo Kinshasa byemeye gukomeza ibiganiro bigamije guhoshya umwuka mubi wa makimbirane bifitanye kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2022.
Nk’uko biri, iri shimwe ryatanzwe n’umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, aho yakurikiranye ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo i Luanda mu gihugu cya Angola tariki ya 30/07/2024.
Mu byemeranyijweho ku mpande zombi, hamejwe ko M23 n’ingabo za RDC zihagarika imirwano guhera tariki ya 04/08/2024, kandi ko ibi bigomba kuzagenzurwa n’urwego ruhuriweho n’ibi bihugu byose rurimo inzobere mu butasi.
Icyemezo cyo guhagarika intambara kizatangira kubahirizwa ubwo agahenge k’ukwezi kasabwe na Amerika kazaba karangiye mu ijoro ryo ku itariki ya 03/08/2024.
U Rwanda, RDC na Angola byemejanije ko ibiganiro bya Luanda bizakomeza muri uku kwezi kwa munani uyu mwaka, bemeranya kandi ko ibiganiro by’Abanye-kongo bibera i Nairobi na byo bikwiriye gukomeza, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cy’intambara zibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mathew yashimiye leta ya Luanda na perezida João Lourenço byumwihariko, “ku bw’umusanzu yatanze nk’umuhuza kugira ngo iyi myanzuro igerweho, kubwo kwemera gukomeza ibiganiro ngo bikemure aya makimbirane.”
Yanatangaje ko Amerika yiteguye gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano no kugenzura uko bizakorwa, ibinyujije mu rwego ruhuriweho ruyobowe na Angola.
MCN.